Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017, Shampiyona yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa Karindwi. APR FC yagiye mu kibuga iri ku mwanya wa mbere yashakaga gushimangira yagowe no kubona amanota atatu imbere ya Police FC itozwa na Seninga Innocent ndetse birangira amakipe anganyije 0-0.
Umukino wahuje impande zombi waranzwe no gucungana cyane ndetse uburyo bwabonetse nta cyo bwatanze kuko abanyezamu bose babaye ibamba.
Mu gice cya mbere cy’umukino, abakinnyi ba APR FC bageragezaga guhanahana umupira ariko amahirwe babonye imbere y’izamu Hakizimana Muhadjili ntabwo yashoboye kuyabyaza umusaruro imbere y’umunyezamu Nzarora Marcel.
Police FC na yo yanyuzagamo igasatira izamu rya APR FC ariko Kimenyi Yves umaze kwigaragaza nk’umunyezamu mwiza agahagarara bwuma imbere ya ba rutahizamu ba Police FC barimo Mico Justin, Mushimiyimana Mohammed na Biramahire Christophe bahererekanyaga umupira neza bashaka kunyeganyeza inshundura ze.
Umusifuzi Uwikunda Samuel wari uyoboye umukino yahushye mu ifirimbi nyuma y’iminota 45 y’igice cya mbere, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Amakipe yombi yavuye mu kiruhuko asa n’agerageza gusatirana gusa nta cyo byatanze.
Mu gice cya kabiri, Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Twizerimana Onesme utagize byinshi agaragaza kuri uyu munsi yinjiza Twizeyimana Martin Fabrice ariko na we utagize icyo ahindura.
Kiyovu Sports yakinaga na Sunrise FC yayitsinze igitego kimwe cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 18 w’igice cya mbere, ihita ifata umwanya wa mbere aho ifite amanota 15 imbere ya APR FC ifite 14.
Imikino y’umunsi wa karindwi wa Shampiyona
Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2017:
– Kiyovu Sports 1-0 Sunrise
– Miloplast 2-2 Mukura VS
– Marines 1-4 AS Kigali
Ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo 2017
– Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15:30)
Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo 2017:
– Umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports warasubitswe.
– Espoir FC 0-0 Bugesera FC



















TANGA IGITEKEREZO