Uyu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, kuri iki Cyumweru, tarikiya 27 Ugushyingo 2022.

Ni umukino wagiye kuba amakipe yombi aheruka kunganya imikino yayo yabanje aho Mukura Victory Sports et Loisirs yanganyije na Rayon Sports 2-2 tariki ya 20 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali mu gihe APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports ibitego 2-2 tariki 23 Ugushyingo 2022 na yo kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino ikipe ya Mukura VSL ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga bitewe n'amakarita barimo Kapiteni Ngirimana Alexis, Murenzi Patrick na Kamanzi Ashraf.

Ibi byatumye ibanza abakinnyi batanu gusa ku ntebe y'abasimbura mu gihe APR FC yo yari ifite abakinnyi bayo bose.

Umukino watangiye amakipe yombi asa nk'ayigana dore ko iminota 20 yarangiye nta kipe ibashije gutera ishoti mu izamu ry'indi.

Mukura VS yatangiye umukino ikinira inyuma, APR FC ikagerageza gukoresha impande zayo ishaka ibitego aho Byiringiro Lague yagerageje uburyo bubiri ariko umunyezamu wa Mukura VS, Umunya-Uganda Sebwato Nicholas akamubera ibamba.

Ni na ko Niyibizi Ramadhan yamanukiraga ku ruhande rw'iburyo ariko abakinnyi nka Mugunga Yves uburyo babonaga ntibabashe kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 40 w'umukino, APR FC yakoze impinduka Nsengiyumva Irshad asimburwa na Manishimwe Djabel wari ugarutse avuye mu bihano yahawe tariki 14 Ukwakira 2022 ariko ntacyo yaje guhindura n'ubundi iminota 45 irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gukora impinduka aho APR FC yinjije abakinnyi nka rutahizamu Nshuti innocent, Mugisha Gilbert wacaga imbere ku ruhande rw'ibumoso mu gihe Mukura VS yinjizaga Iradukunda Elie na Zubel.

Mu munota wa 80 w'umukino, APR FC yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri utewe na Omborenga Fitina ariko umunyezamu Sebwato Nicholas awukuramo.

Iminota 90 yarangiye amakipe anganya 0-0, ndetse no mu minota ine yongeweho nta cyahindutse kuko umukino warangiye ari 0-0.

Uyu mukino nta kinini wahinduye ku rutonde rwa shampiyona kuko APR FC yakomeje kuba iya gatatu n'amanota 19 ikurikiye Rayon Sports ya mbere na 22 na Kiyovu Sports ya kabiri na 21.

Mukura Victory Sports yo yazamutse ijya ku mwanya wa cyenda n'amanota 14, izigamye ibitego bibiri.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Mukura Victory Sports

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

APR FC yagerageje uburyo bucye, mu gice cya mbere ariko umunyezamu Sebwato ayibera ibamba

Igice kinini cya Stade Mpuzamahanga ya Huye cyari cyambaye ubusa

Uburyo bucye APR FC yabonye mu gice cya kabiri ntacyo bwatanze

Umunyezamu Sebwato Nicholas yitwaye neza cyane muri uyu mukino

Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi utoza Mukura Victory Sports ntiyumvaga uburyo ikipe ye ikomeje guhusha uburyo bwinshi imbere y'izamu

Umutoza Ben Moussa utorohewe n'imyitwarire ya APR FC muri iyi minsi atanga ammabwiriza ku basore be

Igitutu cyageze aho kiba cyinshi ajya gusoma ku mazi

Kuva ku ngofero, amarangi bisiga kugera ku ifirimbi ibara ni umuhondo n'umukara

Abafana ba Mukura Victory Sports bagiye inyuma y'ikipe yabo ibura igitego

Umufana wa Rayon Sports yatsinzwe na Musanze FC 2-0, ntiyacogoye kujya inyuma ya Mukura VS ihura n'umukeba

Uyu yasigaranye amashusho y'urwibutso rw'ikipe yihebeye

Hari aho byageraga abafana ibikoba bikabakuka

Guhusha ibitego imbere y'izamu birarura
Guhusha ibitego imbere y'izamu birarura
Nyuma y'uko bimushaririye ahita asukayo icyo kunywa akabobeza umuhogo

Abafana ba APR FC bamanutse i Huye ku bwinshi bari bitwaje ibikoresho byose

Batangiranye icyizere cyaje kuraza amasinde

Bacishagamo bagacinya akadiho
Bacishagamo bagacinya akadiho
Bategereje igitego baraheba
Bategereje igitego baraheba
Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Ndamage Jean Damascène yicaranye na Sakindi Eugène  bakurikirana uko ikipe yabo iri gukina na APR FC

Umutoza Grace Nyinawumuntu yari yicaranye na Rt. Col Ruzibiza umwe mu bayobozi b'abafana ba APR FC warebaga abasore be uko bakomeje kwitwara

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel ntabwo yashimishijwe n'imyitwarire y'abasore be

Mu gice cya kabiri abakinnyi ba Mukura Victory Sports baryamaga mu kibuga ibyo aba APR FC bitaga gutinza iminota

Rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, yabasunikaga ngo basohoke vuba mu kibuga umukino ukomeze ashake uko yagombora

Umutoza wa Mukura Victory Sports, Afahmia Lotfi yanyuzwe n'uko abasifuzi bitwaye muri uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius