Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ifite amateka yo kuba mu myaka 18 ishize itaramara imyaka ibiri yikurikiranya itaregukana Igikombe cya Shampiyona, ikomeje gutanga isomo rya ruhago ku yandi makipe igana ku kwegukana icy’uyu mwaka nyuma yo gutakaza icya 2016-2017 cyatwawe na mukeba, Rayon Sports.
Nyuma yo gukomwa mu nkokora na Kirehe FC mu byumweru bibiri bishize ikanganya igitego 1-1, igatsinda Mukura VS iwayo igitego 1-0, iyi kipe yari yakiriye Amagaju FC y’i Nyamagabe iyinyagira ibitego 6-0.
Iyi Kipe y’i Nyamagabe yari imaze iminsi yitwara neza aho yatsinze imikino itatu yikurikiranya mbere yo kunganya na Miroplast FC mu cyumweru gishize, yakinnye igice cya mbere cy’umukino ihererekanya neza, impande zombi zigenda zibona amahirwe yo gutsinda ariko APR FC aba ariyo iyabyaza umusaruro ku munota wa 41 itsinda igitego cya Hakizimana Muhadjili ku mupira yahawe na Bizimana Djihad.
Umutoza Habimana Sosthène yakomeje kubwira abakinnyi be kudacika intege, bihagararaho igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 no mu gice cya kabiri bagaruka basa n’abashaka kurwana ku izamu imbere hagasigara rutahizamu Ndikumana Bodo byari bigoye ko yatsinda igitego ba myugariro Rugwiro Herve na Nsabimana Aimable bari bahagaze neza. Ibi byahaye APR FC umwanya wo gusatira ndetse ku munota wa 65 Issa Bigirimana agerageza ishoti rya kure umupira ukubita igiti cy’izamu.
Umutoza Ljupko Petrović yahise akora impinduka yinjiza Sekamana Maxime asimbura rutahizamu Byiringiro Lague.
Uyu mukinnyi udakunze kubona umwanya wo gukina yabyajije icyizere yari agiriwe umusaruro nyuma y’iminota ibiri atsinda igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira yari ahawe na Buteera Andrew, bidatinze Issa Bigirimana ashyiramo icya gatatu ku munota wa 73.
Amagaju FC yari amaze guta icyizere cyo kubona amanota atatu y’umunsi ahubwo ashaka kutanyagirwa byinshi, yakoze impinduka Habimama Hassan Pappy asimburwa na Dusabe Jean Claude Nyakagezi gusa ikomeza guterwa amashoti menshi agana mu izamu Sekamana Maxime aza kuyatsinda icya kane ku munota wa 82.
Umukino ugana ku musozo, Twizerimana Onesme wari winjiye asimbuye Issa Bigirimana yashyizemo icya gatanu mu minota y’inyongera Nzubahimana Emmanuel w’Amagaju FC yitsinda ikindi cyahise kiba icya gatandatu cya APR FC.
Gutsinda uyu mukino byahesheje APR FC gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 47 mu mikino 23 irusha AS Kigali imaze gukina imikino 21 abiri ikarusha Kiyovu Sports ya gatatu imaze gukina 22 amanota icyenda naho Rayon Sports ya kane imaze gukina imikino 20 ikaba irushwa amanota 10 n’iya mbere.
































Amafoto: Niyonzima Moïse




Ibitekerezo 0