Ni umukino wahuje amakipe abiri atarahiriwe n’umunsi wa mbere kuko APR FC yatsinzwe na AS Kigali 1-0; Etincelles FC itsindwa na Rayon Sports 2-0.
Ikipe ya APR FC yari yakoze impinduka nyinshi mu mukino wayihuje na Etincelles FC yawusoje yanditse amateka yo gutsinda ibitego bine, iba iya mbere itsinze byinshi kuva iri rushanwa ryatangira mu 2016.
Irushanwa ry’Intwari riri kuba ku nshuro ya kane, ritegurwa n’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe (CHENO) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa).
Uyu mukino watangiye ikipe ya Etincelles FC ibonana neza kurusha APR FC, inagaragaza amashagaga imbere y’izamu ariko ntacyo byatanze.
Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy, yari yakoze impinduka mu bakinnyi batandatu muri 11 yakoresheje atsindwa na AS Kigali.
Uyu munsi yifashishije abafite uburambe mu marushanwa barimo Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nshimiyimana Imran, Nshuti Dominique Savio na Buregeya Prince.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye umukino ifite inyota yo gutsinda, yahiriwe ku munota wa 28 ubwo Dominique Savio Nshuti yayifunguriraga amazamu.
Yakomeje gusatira cyane, yotsa igitutu ubwugarizi bw’abasore batozwa na Nduhirabandi Abdou Kharim ‘Coka’
APR FC yakomeje guhagarara ku gitego cyayo, iminota 45 y’igice cya mbere iyisoza ikiyoboye.
Iyi kipe yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka mu busatirizi bwayo aho Sugira Ernest yahaye umwanya Mugunga Yves, Evode Ntwari asimbura Nizeyimana Mirafa.
Umutoza Mulisa yahiriwe n’abakinnyi bashya yinjije mu kibuga ndetse ikipe ye itangira gusatira cyane. Ibi byatumye Etincelles yotswaga igitutu na yo isimbuza Muhanuka Eric hinjira rutahizamu Hatungimana Yannick ngo ayifashe kwishyura.
Ntihaciye iminota myinshi kuko ku wa 65, Muhadjiri Hakizimana yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku ishoti rikomeye, umunyezamu wa Etincelles Mbarushimana Emile atora umupira mu rushundura.
Uyu mukinnyi uri mu bagenderwaho muri APR FC yasimbujwe Iranzi Jean Claude mu kumuruhutsa ngo yitegure umukino wa nyuma uzahuza ikipe ye na Rayon Sports ku wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 18:00, uzabanzirizwa n’uwa AS Kigali na Etincelles saa 15:30.
Ibintu byazambye cyane kurushaho ku ruhande rwa Etincelles ubwo yatsindwaga ibitego bibiri bikurikirana. Mugunga Yves yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 76, gikurikirwa n’icya kane myugariro Akayezu Jean de Dieu yitsinze ku wa 77.
Umutoza Jimmy Mulisa akomeje kuruhutsa abakinnyi azakenera mu mukino wa nyuma w'iri rushanwa azahanganamo na mukeba Rayon Sports. Butera Andrew yaje gusimburwa na Nkinzingabo Fiston
APR FC iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo muri iri rushanwa n’amanota atatu n'ibitego bitatu izigamye. Ni mbere y’umukino wa kabiri uhuza Rayon Sports na AS Kigali watangiye saa 18:00.
Ikipe izegukana irushanwa izahembwa miliyoni 4Frw n’igikombe, iya kabiri izahabwa miliyoni 2 Frw, mu gihe iya gatatu izahabwa 1,5 Frw, iya nyuma igatahana 1Frw.
Rayon Sports niyo ifite Igikombe cy’Irushanwa ry’Intwari riheruka yegukanye ku bitego yari izigamye nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 ku wa 1 Gashyantare 2018.



















Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0