{APR FC yasezerewe mu gikombe cyo kurwanya ruswa itsinzwe na AS Kigali kuri penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1, Mukunzi Yannick yatsinze igitego na Rusheshangoga Michel yitsinda ikindi.}

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye APR FC ifite intsinzi ku gitego cya Mukunzi Yannick kugera bagiye mu karuhuko.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yari yatsinzwe na APR FC mu mukino wa shampiyona yokeje igitutu, myugariro wa APR FC, Rusheshangoga Michel yitsinda igitego cy’umutwe.

Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric yavuze ko ari umukino wabagoye gutangira kuko abakinnyi bashakaga guhangana aho gukina umupira.

Nshimiyimana yagize ati “ Kubera abasore benshi mfite bavuye muri APR FC bizangora mu mukino nzahura nayo kuko haba harimo guhangana.”

Sugira Ernest, Bariyanga Hamdan, Nova Bayama na Songa Isai bahoze bakinira APR FC.

Umukino warangiye banganya igitego 1-1 bisaba ko bitabaza penaliti.

Ndikumana Bodo yatsinze iya mbere ya AS Kigali, Bayisenge Emery arayihusha kimwe nka Songa Isai wa AS Kigali na Nshutiyamagara Ismael “Kodo” wa APR FC bazihushije.

Murengezi Rodrigue yatsinze iya kabiri ya AS Kigali naho Sibomana Patrick atsinda iya mbere ya APR FC.

Sugira Ernest yahushije iya AS Kigali maze iya APR FC yatewe na Mwiseneza Djamal ifatwa neza na Shamiru Bate maze Hakili Mabura aha itike AS Kigali yo gukina umukino wa nyuma n’itsinda hagati ya Rayon Sports na Police FC.