Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu saa moya z’ijoro kuri stade Amahoro ubanzirizwe n’uw’umwanya wa gatatu naho saa munani hazaba hakinwe umukino w’Imbuto Foundation.
Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru wari warangiye Police FC yasuye APR FC banganyije igitego 1-1. Police FC yari yatsindiwe na Nshuti Idesbald cyishyurwa na Mugiraneza Jean Baptiste “Migi”.


Umutoza wa Police FC, Casa Mbungo Andre yasabwaga kunganya 0-0 n’iyi kipe ifite ibikombe by’igihugu 12 akabona itike yo gukina umukino wa nyuma, mu 2014 bari bahatsindiwe igitego 1-0 cya Ndahinduka Michel.
Police FC yakinaga umukino wo kugarira nk’itsinda uretse Nshuti wasatiraga gusa maze Abapolisi bagabanya amakosa yo mu rubuga rwabo byakozwe neza na Turatsinze Hertier batijwe na APR FC wafatanyaga na Twagizimana Fabrice.
Kuba hagati ha APR FC harimo Migi na Mukunzi Yannick, Casa yahakinishije abasore b’igihagararo Nshimiyimana Imran utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita wafatanyaga na Ngendahimana Eric.


Ku munota wa 16, Iranzi Jean Claude wa APR FC yavunitse asimburwa na Sibomana Patrick mu mukino w’imbaraga, gusunikana, gushyamirana no gushaka kurwana byaranze igice cya mbere.
APR FC yabonye uburyo bukomeye bwavamo igitego ku mupira waherejwe Ndahinduka Michel, umunyezamu Mvuyekure Emery asohoka neza arawutera ahita avunika ariko aguma mu mukino.
Mu gice cya kabiri, APR FC yasatiriye bikomeye ibonamo uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego ariko ntibahirwa.
Migi yateye umupira ufatwa neza n’umunyezamu naho ishoti Nkunzingabo Fiston yatereye kure umunyezamu Mvuyekure arirenza rigeze mu izamu.


Police FC izahura ku mukino wa nyuma na Rayon Sports yatsinze Isonga ibitego 6-1 mu mikino yombi ya ½ cy’irangiza.
Ni ku nshuro ya kane Police FC igiye gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, izabanje yatsindwaga na APR FC.
Ni ubwa mbere aya makipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma, Rayon Sports yaherukaga mu 2010 itsindwa na APR FC igitego 1-0 cya Mafisango Patrick.
Ni ku nshuro ya munani mu nshuro 20 Igikombe cy’Amahoro gikinwe n’amakipe atarimo APR FC igifite inshuro 12. Izatwara igikombe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, CAF confederation cup.







{Umukino w'umutekano waje guhinduka …}










Ibitekerezo 0