APR FC yabaye ikipe ya mbere yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2022, nyuma y’uko yatsinze Marines FC ibitego 4-2 mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku bitego 6-3 mu mikino yombi.
Umukino wo kwishyura wari wakiriwe na Marines FC kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Mata 2023, kuri Stade Umuganda.
APR FC yafunguye amazamu hakiri kare, ku munota wa kane, ku gitego cyinjijwe na Mugisha Gilbert ariko Marines FC yishyurirwa na Usabimana Olivier ku munota wa 14.
Bizimana Yannick ni we watsinze igitego cya kabiri ku munota wa 24, Kwitonda Alain ‘Bacca’ atsindira APR FC icya gatatu habura iminota 10 ngo amakipe yombi ajye kuruhuka.
Kwitonda yongeye kubona izamu ku munota wa 67, ashimangira intsinzi ya APR FC yinjiza igitego cyane.
Igitego cya kabiri cya Marines FC cyinjijwe na Nahimana Amimu ku munota wa 87 w’umukino.
Gutsinda byatumye APR FC ikomeza muri ½ isezereye Marines FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu mikino ibiri.
Muri ½, iyi kipe y’Ingabo izahura n’izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na Rwamagana City FC zizakina umukino wo kwishyura ku wa Gatatu, saa Sita n’Igice i Muhanga.
Umukino ubanza wabereye i Ngoma mu byumweru bibiri bishize, warangiye Rwamagana City FC itsinze ibitego 3-2.
Mukura VS yari yatsinze igitego 1-0, izakirwa na Musanze FC naho Police FC yakire Rayon Sports i Muhanga saa Cyenda mu mukino ubanza wa ¼.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Marines FC yari yakiriye APR FCAbakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC yari yakiriwe na Marines FCAbasifuzi n'Abakapiteni bafata ifoto y'urwibutsoUmyezamu wa Marines FC, Ahishakiye Herithier yirambuye mu kirere akuramo umupira wari utewe na Ruboneka BoscoKu munota wa kane gusa, Mugisha Gilbert uca ku mpande za APR FC yarekuye ishoti hanze y'urubuga rw'amahina riruhukira mu izamu rya Marines FCUmunyezamu Ahishakiye Heritier ntiyamenye aho umupira unyuzeKapiteni wa APR FC, Mnishimwe Djabel yishimana na Mugisha Gilbert wari umaze gutsinda igitego cya mbere cy'Ikipe y'Ingabo z'IgihuguOmborenga Fitina, Bizimana Yannick, Mugisha Bonheur na Nshimiyimana Yunussu baje kwishimana na Mugisha GilbertKapiteni wa Marines FC, Mutuyimana Djuma ahanganiye umupira na Mugisha Gilbert wa APR FCRuboneka Bosco wa APR FC ukina hagati ayobora umupira agaragiwe na Mugisha GilbertNkundimana Fabio agenzura umupira ahanganye na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel hagati mu kibugaKapiteni wa APR FC, Mnishimwe Djabel ahanganye na Ndayisenga Ramadhan wa Marines FC mu kibuga hagatiMugisha Gilbert wa APR FC ahanyanye na Ndayisenga Ramadhan wa Marines FCMyugariro Byiringiro Gilbert wakinishijwe ibumoso ahanganye na Nsanzimfura Keddy wa Marines FCMarines FC yabonye igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Usabimana Olivier ku munota wa 14Usabimana yishimira igitego cyari icyo kunganyaManishimwe Djabel ahanganye na Nkundimana Fabio warindaga izamu rye ryari risumbirijweManishimwe agerageza gucenga Nkundimana Fabio, intizanyo ya APR FC muri Marines FCMugisha Bonheur wa APR FC hanganye n'abakinnyi ba Marines FCRutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku munota wa 24 w'umukinoUmunyezamu Ahishakiye Herithier yakurikije amaso umupira kugeza winjiye mu rushunduraBizimana Yannick yatoraguye umupira mu rushundura vuba awujyana mu kibuga hagati kuko yifuzaga gutsinda ibindi bitegoKari agahinda kuri Ahishakiye Heritier watsinzwe igitego mu buryo yashoboraga gukuramo umupira ariko ntibyamukundiraKapiteni Manishimwe Djabel yari yabanje mu kibuga nyuma y'igihe kinini adatangira umukino, anyura imbere y'Umusifuzi Dushimimana EricUsabimana Olivier ukina hagati muri Marines agerageza gucenga Mugisha Gilbert wa APR FCBa myugariro Ndayishimiye Dieudonne na Nshimiyimana Yunussu bagerageza gutsinda igitego n'umutwe ariko Umunyezamu Ahishakiye Herithier ababera ibambaUmutoza wa Marines Rwasamanzi Yves abwira abatoza be uko abakinnyi be bakomeje kwitwaraBumwe mu buryo bwa APR FC butabyaye umusaruroRutahizamu Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino, aha yageragezaga guca hagati ya Mugiraneza Jean Claude na Nkundimana AvitKwitonda Alain Bacca ukina hagati afasha abataha izamu yatsinze igitego cya gatatu cya APR FC arobye Umunyezamu Ahishakiye Herithier wa MarinesUmupira winjiye mu izamu Umunyezamu Ahishakiye awurebaNk'uko Bizimana Yannick yabigenje, na Kwitonda yahise awutoragura awusubirana mu kibuga kuko yifuzaga ko Ikipe ye itsinda ibindi bitegoMugisha Gilbert, Kapiteni Manishimwe Djabel na rutahizamu Bizimana Yannick baje kwishimana na Kwitonda Alain washimiraga Imana yari imuhaye igitegoByati ibyishimo kuri aba basoreRutahizamu wa APR FC, Bizimana Yannick ahanganye na rutahizamu wa Marines, Nahimana AmimuUmutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Tunisia, Ben Moussa ntiyigeze ahaguruka muri uyu mukinoUmutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves ntiyishimiraga uko abasore be bitwaragaUmutoza wungirije wa APR FC Jamel Eddine Neffati aha amabwiriza abakinnyi be, rutahizamu Nshuti Innocent, Ishimwe Christian na Itangishaka Blaise bakina hagati bari bagiye gusimburaJamel Eddine aganira na Itangishaka BlaiseRutahizamu akaba n'untizanyo ya APR FC muri Marines FC, Mbonyumwami Thaiba ahanganiye umupira na myugariro w'iburyo Ndayishimiye DieudonneMbonyumwami yinjiye mu kibuga asimbuyeUmutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves aganira na Nsanzimfura Keddy ukina hagatiUmutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves aha amabwiriza rutahizamu Mbonyumwami ThaibaKwitonda Alain Bacca yatsinze igitego cya kane cya APR FC ku munota wa 67 w'umukinoCyari n'icyagashinguracumu ku Ikipe y'Ingabo z'IgihuguRutahizamu Nshuti Innocent na Ruboneka Bosco bishimira igitego cyari kimaze gutsindwa na Kwitonda AlainUyu musore udakunze kubona umwanya wo gukina yongeye arapfukama ashima Imana yari imuhaye igitego cya kabiriUmunyamabanga mukuru wa APR FC, Michel Masabo (iburyo) yarebye uyu mukinoUmukunzi w'akadasohoka wa APR FC, Kalinda Emille (ibumoso) ntajya abura ku mikino y'Ikipe y'Ingabo z'IgihuguPerezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock (ibumoso) n'Umutoza wayo Bizumuremyi Radjab (iburyo) nabo barebye uyu mukinoAbafana bari ku kigero kigereranyijeMwebaze Yunussu wa Marines FC ahanganye na Kwitonda Alain wa APR FCIshimwe Annicet wa APR FC uzwiho gucenga cyane ashaka aho yamenera harinzwe na Mwebaze Yunussu na Usabimana Olivier ba Marines FCUmunyezamu wa APR FC, Mutabaruka Alexandre yakurikiye umupira awukozaho imitwe y'intoki umurusha imbaraga ujya mu izamu ari nako wabyaye igitego cya kabiri cya Marines FC cyatsinzwe na Nahimana Amimu ku munota wa 87 w'umukinoMutabaruka yakurikije amaso umupira winjira mu rushundura yari arinzeRutahizamu Mbonyumwami Thaiba yihutiye gutoragura umupira mu izamu ngo bishyure ibindi bitego bibiri byari bisigayeBa rutahizamu ba Marines FC, Mbonyumwami na Amimu bishimira igitego cya kabiriAbatoza ba APR FC, Ben Moussa (iburyo) na Jammel Eddine (ibumoso) bakora mu biganza Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves (hagati) nyuma y'umukinoUmutoza wungirije wa APR FC Jamel Eddine Neffati yasohotse mu kibuga aganira na Kapiteni we Manishimwe Djabel wakinnye iminota 68 y'umukino
Ibitekerezo 0