Tariki 8 Mutarama 2021 nibwo APR FC yerekanye ku mugaragaro Masabo Michel nk’Umunyamabanga mushya icyo gihe wari usimbuye Lt (Rtd) Col Sylvestre Sekaramba.
Mu myaka hafi ine Masabo amaze kuri uyu mwanya, yafashije APR FC kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona no guca agahigo k’imikino 50 idatsindwa muri shampiyona.
Ikindi azibukirwaho ni uko mu gihe yari muri izi nshingano ari bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yavuye kuri politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa isubira ku yo gukinisha abanyamahanga yaherukaga mu 2012.
Igihe umunyamabanga uzasimbura Masabo Michel azatangarizwa ntikiramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!