APR FC ni yo kipe iyoboye izindi mu Rwanda kugeza ubu mu kurema abakinnyi benshi bayikinira ndetse n’abo itanga mu yandi makipe, ibarerera hamwe ndetse ikanabafasha mu buzima busanzwe.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, ni bwo iyi kipe yatangaje amarerero yayo mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ubutumwa yashyize hanze bukubiyemo ko igomba kubaka ubushobozi mu bana bakiri bato kuko ariyo nzira yo kugira ngo no mu bukuru bwabo bazakomeze kuyikurikiza.
Yagize iti “Ubu ni ukubaka ubushobozi bwa ruhago duhereye ku bana. Igiti kigororwa kikiri gito. Iri ni irerero rizamura impano muri ruhago ya APR y’abana batarengeje imyaka icyenda.”
“Ibi kandi biri mu murongo wo gukundisha abana ruhago ndetse ikazanabafasha kugera ku ntego zabo mu myaka iri imbere ku ruhando mpuzamahanga. Uku kandi ni ugushishikariza abakiri bato gutangira kwimenyereza no guharanira kugera ku ndoto zabo binyuze mu mupira w’amaguru.”
Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri APR FC, Rtd Capt Gatibito Byabuze, yavuze ko uyu ari umushinga w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yasabye amakipe ko agomba kugira ibyiciro by’abato byigishwa umupira w’amaguru.
Yagize ati "Hari icyiciro cy’abana b’imyaka itandatu, irindwi n’umunani, hari kandi icy’abari hagati y’imyaka icyenda n’icumi, 11 na 12, hakaba kandi icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 17 bagizwe n’abafite hagati ya 15 na 16.”
“Hari ibyiciro kandi by’abari munsi y’imyaka 20 ari na bo bakina mu cyiciro cya gatatu batozwa na Munyankindi Jean Paul.”
Aba bana bakurikiranirwa mu marerero aho bakoreshwa imyitozo bagataha iwabo. Abari hagati y’imyaka 10 na 13 bakorera mu Gatenga [kwa Carlos] aho batozwa na Lomami André mu gihe abafite imyaka 15 na 16 bakorera kuri Tapis Rouge munsi ya Kigali Pelé Stadium batozwa na Ngabo Albert. Mu gihe Ndizeye Aimé Désire ‘Ndanda’ agenzura abatoza b’abanyezamu bo muri ayo marerero yose.
Gahunda yo gutoza abana bato muri APR FC yatangiye mu myaka ibiri ishize [mu 2021]. Ikorera mu marerero atandukanye i Rubavu, Rwamagana, Musanze, Kayonza, Nyagatare, Huye, Nyanza, Nyamasheke n’ahandi.
Gatibito yakomeje avuga ko iki gikorwa kigamije gutegurira amakipe y’umupira w’amaguru mu byiciro byose abakinnyi b’Abanyarwanda benshi kandi beza.
Yagize ati "Intego ni ugutegurira igihugu abakinnyi benshi kandi beza mu byiciro byose, haba amakipe yo mu byiciro byose ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi. None se ubona Amavubi ahamagara abari munsi y’imyaka 15 kandi nta shampiyona yabo ihari ukagira ngo bava he? Ni hano nta handi.’’
APR FC ifitanye amasezerano n’ababyeyi kuko abakozi bayo bashinzwe ikoranabuhanga bazengurutse mu gihugu hose bandika abana.
Yagize ati “Dufite ikipe nkuru y’abagore ikina mu Cyiciro cya Kabiri, ntabwo mu mwaka wayo wa mbere yabashije kuzamuka mu cya mbere ariko uyu mwaka wa kabiri ni yo ntego. Twashinze n’iyayo y’abato na yo ikina amarushanwa y’abato, FERWAFA Youth League.”
Aya marerero yaje yunganira Ishuri rya Ruhago rya APR FC, Intare FC ryashinzwe mu 1999 rimaze gutanga abakinnyi barenga 500 mu makipe atandukanye yo mu Rwanda no hanze yarwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!