00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yashyizeho undi mutoza wongerera abakinnyi imbaraga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 July 2026 saa 04:33
Yasuwe :

Umutoza Mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yemeje ko iyi kipe yashyizeho undi mutoza wongerera abakinnyi imbaraga ukiri muto, wiyongera kuri Haj Taieb Hassan w’imyaka 64.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma yo gutsinda Vipers SC yo muri Uganda ibitego 2-1, ariko igasezererwa muri CECAFA Kagame Cup 2026 kuko yanyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino ubanza wo mu Itsinda A.

Ubwo yari abajijwe niba atabona ko iyi kipe ikeneye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, hashingiwe ku kuba iyi kipe inatsindwa ibitego cyane cyane mu gice cya kabiri, avuga ko ababivuga ari abashaka guharabika ikipe.

Yagize ati “Ibyo ni abantu bamwe babishaka, bashaka guteza imidugararo mu ikipe. Muzi icyo kongerera imbaraga umukinnyi bivuze? Reka mbigishe. Njye ndi umwarimu wa FIFA na CAF mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga. Nzi ko abantu bashaka ibintu bitandukanye bipfuye ngo barwanye ikipe, ariko kuri njye oya.”

“Njye maze imyaka 24 mu butoza, mwabonye uburyo twihariye umukino, twakinnye imikino itatu mu cyumweru. Ntabwo ikibazo ari imbaraga, ni uruhande rwo hanze rushaka kurwanya ikipe. Ndabizi, maze umwaka hano mu Rwanda, nzi byose. Nzi abantu bashaka utuntu duto dupfuye.

Yongeyeho ko nubwo bimeze bityo ikipe yemeje undi mutoza utaratangazwa, wongerera imbaraga abakinnyi kandi ukiri muto. Azafatanya n’usanzwe w’Umunya-Maroc, Haj Taieb Hassan, wahagaritse gukina umupira w’amaguru mu 1994 akinjira mu butoza.

Ati “Hari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ukiri muto uzaza vuba aha, mu cyumweru gitaha. Tuzafatanya kuko kongerera imbaraga umukinnyi ntabwo ari ukwiruka.”

“Ababivuga bakabaye babifite ubumenyi, barabyize. Wavuga 4-3-3 cyangwa 4-2-4, ariko ibyo kongerera imbaraga abakinnyi oya. Ibyo bisaba ababizi.”

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu irakomeza imyiteguro ya BK Pro League ndetse na CAF Champions League, nk’amarushunwa akomeye izakina mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.

Abatoza ba APR FC bayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka
Abatoza ba APR FC biganjemo Abanya-Maroc
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri APR FC yashakiwe undi uzamwunganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages