Ni umwanzuro washyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026, nyuma y’ibiganiro bitandukanye FERWAFA yagiranye n’amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.
Yagize iti “Hemejwe ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza n’umukino wa nyuma nk’uko byari biteganyijwe.”
“Kubera ko APR FC yamenyesheje FERWAFA ko itazitabira iri rushanwa muri ubu buryo bw’amakipe ane, hemejwe ko Mukura Victory Sports & Loisirs yabaye iya gatanu muri BK Pro League ya 2025/2026, ari yo izitabira iri rushanwa nk’ikipe ya kane.”
Imikino ya ½ cy’iri rushanwa izaba ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium, habanze uwa Kiyovu Sports na Mukura Victory Sports & Loisirs, hakurikireho uwa Rayon Sports na Police FC.
Umukino wa nyuma n’umuhango wo gutanga igikombe bizaba ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira, kandi ibihembo by’ikipe izegukana igikombe n’ikipe izaba iya kabiri bikaba byarongerewe.
APR FC itazakina iri rushanwa, ni yo iheruka kuryegukana, ndetse mu mwaka ushize yahawe miliyoni 20 Frw, naho Rayon Sports FC yari yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 10 Frw.
APR FC igaragaza ko itigeze imenyeshwa mbere ko uburyo bwo gukina iri rushanwa bwahindutse, kugira biyifashe mu gutegura umwaka w’imikino wa 2026/27.
Igihe hafatwaga umwanzuro wo guhindura irushanwa, ntabwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yigeze ihamagarwa nk’umunyamuryango urebwa n’irushanwa, kugira ngo hafatwe umwanzuro yagizemo uruhare, anamenye inyungu bifitiye ikipe n’umupira w’amaguru.
Ivuga ko kandi hari guhamagarwa abanyamuryango bose ba FERWAFA, kuko amakipe ane gusa atari yo agenewe irushanwa rya Super Cup, kuko ubundi rikinwa n’amakipe yitwaye neza mu mwaka wabanje.
Aho bamenyesherejwe umwanzuro ku irushanwa, ngo wasanze Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yarateguyemo imikino ya gicuti yo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League 2026/27.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!