Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko imiryango ifunguye kuri bamwe mu bakinnyi bashaka kwerekeza mu makipe yo hanze.
Abakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe barimo Iranzi Jean Claude na Rwatubyaye Abdoul bifuzwa n’ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia, Kwizera Olivier waguzwe muri Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo, ndetse na Bayisenge Emery ushobora kwerekeza ku mugabane w’Uburayi.
Kuri uyu wa kane, APR FC yazindukiye mu nkubiri yo gusinyisha abakinnyi bashya mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no kuziba icyuho cya bamwe mu nkingi za mwamba batazakomeza kuyikinira.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Amran Nshimiyimana yemeje ko ubu ari umukinnyi wa APR FC mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse akaba yashyize umukono ku masezerano kuri uyu mugoroba.
Yagize ati "Ubu ndi umukinnyi wa APR FC nta banga. Mvuye kubonana n’abayobozi ba APR FC nshyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri."
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yavuze ko avuye muri Police FC kuko yabonye ari ikipe itazi guha agaciro abakinnyi bityo kuba yari abonye ikipe imwegera ikamwereka ko imukeneye kandi hari ibyo yayifasha nta mpamvu yari kumubuza kwigendera.
Ati "Nabonye ikipe izi agaciro kanjye. Bansabye ko najyayo kuko bambonyemo ko nshoboye kandi hari aho nageza ikipe.”
Uretse uyu mukinnyi wemeza ko yamaze kuba uwa APR FC, myugariro wakiniraga Marines FC Nsabimana Aimable nawe yemereye IGIHE ko yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Nsabimana yagombaga kuzatangirana imyitozo n’abandi muri APR FC shampiyona irangiye ariko kubera imvune afite akaba ashobora kuzatinda kubasanga mu mwiherero.
Itangishaka Blaise we avuga ko ibiganiro byose byarangiye agomba kwerekeza muri APR FC ariko yabaye aretse gushyira umukono ku masezerano hari ingingo imwe batarumvikanaho ariko ejo ashobora gusinya.
Yagize ati “Ibiganiro byararangiye nagombaga gusinya uyu munsi ariko hari ingingo APR FC icyumvikana n’ushinzwe kunshakira amakipe ijyanye no kuba bandekura nta mananiza igihe mbonye ikipe hanze. Abayobozi ba APR FC bambwiye ko bagiye kubitekerezaho ahari n’ejo bambwira ngasinya.”
Uyu munsi kandi nibwo APR FC yasinyishije Imanishimwe Emmanuel, myugariro wigaragaje cyane muri Rayon Sports byari byatangajwe ko yongereye amasezerano muri iyi kipe.
APR FC kandi ishobora gusinyisha mu minsi ya vuba umunyezamu wa Police FC, Emery Mvuyekure ugomba gusimbura Kwizera Olivier wamaze kwerekeza mu ikipe ya Maritzburg United ibarizwa muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO