Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Karasira Richard yahamirije aya makuru IGIHE, avuga ko uyu musore w’imyaka 22 ukomoka muri Mali azaza muri iyi kipe avuye mu mikino Olimpike igiye kubera i Paris mu Bufaransa.

Uyu musore ushobora gukina mu kibuga hagati asatira cyangwa akanyura ku ruhande iburyo, yari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Mali y’abatarengeje imyaka 23 yaboneye itike y’imikino Olimpike muri Maroc, ndetse birangira ashyizwe ku rutonde rw’abashobora kwitabazwa bibaye ngombwa muri iyi mikino izaba guhera tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 10 Kanama.

Mamadou Bah na APR FC bamaze amezi abiri bari mu biganiro, ndetse Chairman w’iyi kipe Col. Karasira Richard ubwo yaganiraga na IGIHE berekana umutoza mushya, yari yavuze ko zimwe mu nzitizi bari guhura na zo ari uko hari abakinnyi bifuza bashobora kujya gukina imikino Olimpike.

Lamine wakinaga muri Tunisie, muri Mata uyu mwaka itangazamakuru ry’iwabo ryari ryatangaje ko yifuzwa n’ikipe ya ’Espérance de Tunis ndetse n’andi makipe atandukanye yo muri Afurika ya ruguru, aho ikipe ya Olympique Béja yamwifuzagamo ibihumbi 300$.

IGIHE kugeza ubu ntiramenya amafaranga uyu musore yatanzweho, gusa amakuru ahari ni uko kugeza magingo aya ari we uhenze ikipe mu bo yaguze bose.

Asanze abandi bakinnyi b’abanyamahanga APR FC yasinyishije barimo abanya- Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal na rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritanie.

Mamadou Lamine Ba yafashije Mali kubona itike y'imikino Olimpike
Mamadou Lamine Ba yafashije Mali kubona itike y'imikino Olimpike
Uyu musore wakiniraga Olympique Béja muri Mata yifuzwaga n'amakipe arimo Espérance de Tunis
Uyu musore wakiniraga Olympique Béja muri Mata yifuzwaga n'amakipe arimo Espérance de Tunis
Lamine Bah yajyanye n'abandi mu Bufaransa, aho ari ku rutonde rw'abashobora kwitabazwa bibaye ngombwa mu mikino Olimpike
Lamine Bah yajyanye n'abandi mu Bufaransa, aho ari ku rutonde rw'abashobora kwitabazwa bibaye ngombwa mu mikino Olimpike