Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Kamena 2024, Ikipe y’Ingabo yemeje ko yatandukanye na myugariro Omborenga Fitina wari uyimazemo imyaka irindwi akaba yarasoje amasezerano ye.
Uyu mukinnyi akaba ari kuvugwa mu makipe yo hanze y’igihugu ndetse na mukeba Rayon Sports banagiranye ibiganiro.
Ishimwe Christian ni undi mukinnyi watandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ibiri cyane ko yayigezemo avuye muri AS Kigali. Uyu mukinnyi we yamaze no kwerekeza muri Police FC.
Hari kandi Rwabuhihi Placide ukina mu kibuga hagati akanakoreshwa mu bwugarizi, wari umaze imyaka ine muri iyi kipe gusa akaba atarakunze kubona umwanya uhagije wo gukina.
Rutahizamu Bizimana Yannick nawe yatandukanye na APR FC nyuma y’imyaka ine ayigezemo avuye muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize umwaka mubi ushize dore ko atahuje n’Umutoza Thierry Froger wamuhaye iminota mike cyane yo gukina.
APR FC ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka mushya w’imikino aho kugeza ubu imaze kugura Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports, Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.
Hari kandi Ishimwe Jean Rene na Byiringiro Gilbert bavuye muri Marines FC. Ikipe y’Ingabo izahagararira igihugu mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania na Zanzibar tariki ya 6-22 Nyakanga 2024.
Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunussu bongereye amasezerano
Mu gihe APR FC ikomeje gutandukana na bamwe ni ko ku rundi ruhande inibikaho abo yifuza. Muri abo harimo myugariro Niyigena Clement wamaze kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bo Ikipe y’Ingabo igenderaho mu bwugarizi kuva yayigeramo mu myaka ibiri ishize.
Niyigena yari yanze gukina umukino wo gusogongera Stade Amahoro bataraganira ku bijyanye n’amasezerano. Uyu mukinnyi kandi asanzwe anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Nshimiyimana Yunussu wagize umwaka mwiza w’imikino ushize nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!