Ni umukino wayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim, utangira 16:35’ kubera imvura nyinshi yaguye ikerereza umuhango wo guha APR FC igikombe cya shampiyona cya 17.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatangiye neza isatira cyane Amagaju FC y'i Nyamagabe, byatumye ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa Gatandatu, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nshuti Dominique Savio.

Ku munota wa 12 Nshuti Savio yabonye igitego cya kabiri cya APR FC, ku ishoti yatereye hanze y'urubuga rw'amahina.

Abakinnyi ba Muhoza Jean Paul utoza Amagaju FC, barimo abamenyereye nka Kagabo Ismi watsindiye Kirehe FC ibitego umunani umwaka ushize mbere yo kwerekeza i Nyamagabe, yagerageje kwishyura ariko ahusha uburyo bubiri bwari bwabazwe mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri APR FC, yongeyemo amaraso mashya; Moustapha Nsengiyumva afata umwanya wa Issa Bigirimana, Evode Ntwari asimbura Muhadjiri naho Maxime Sekamana ajya mu mwanya wa Lague Byiringiro.

Izi mpinduka ntacyo zatanze kuko amahirwe atatu Nsengiyumva Moustapha, Butera Andrew na Savio babonye ntibabubyaje umusaruro ngo batsinde ibindi bitego.

Gutsinda umukino byari ibyishimo bisanga ibindi kuko APR FC, yinjiye mu kibuga imaze kubika igikombe yegukanye umwaka ushize. Byatumye igwiza ibikombe 17, ikurikiwe na Rayon Sports, ifite umunani naho Kiyovu Sports ikagira bitatu.

Iki gikombe cya shampiyona gifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Ntaribi Steven, Ombolenga Fitina, Ngabo Albert, Herve Rugwiro, Prince Buregeya, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Butera Andrew, Muhadjiri Hakizimana, Dominique Savio Nshuti, Byiringiro Lague na Issa Bigirimana.

Amagaju FC: Muhawenayo Gad, Biraboneye Aphrodice, Nyakagezi Jean Claude, Munyentwari Charles, Usengimana Jean Pierre, Ndikumana Trésor, Safali Christophe, Mugisha Josué Alberto, Irambona Fabrice, Kagabo Ismi na Manishimwe Jean De Dieu.

Abafana bari bambariye ibirori
Abafana bari bambariye ibirori
Abanya-Serbia Ljubomir “Ljupko” Petrović na Miodrag Radanovic bafatanyije na Mulisa bahaye abakunzi ba APR FC ibyishimo
Abanya-Serbia Ljubomir “Ljupko” Petrović na Miodrag Radanovic bafatanyije na Mulisa bahaye abakunzi ba APR FC ibyishimo
APR FC yashyikirijwe igikombe nyuma ya Super Cup batwaye tariki 6 Ukwakira 2018
APR FC yashyikirijwe igikombe nyuma ya Super Cup batwaye tariki 6 Ukwakira 2018
AZAM TV yahembye APR FC miliyoni 25 Frw
AZAM TV yahembye APR FC miliyoni 25 Frw
Byari ibyishimo ku bakunzi ba APR FC
Byari ibyishimo ku bakunzi ba APR FC
Byiringiro Lague w'imyaka 18 atwaye igikombe mu mwaka we wa mbere muri APR FC
Byiringiro Lague w'imyaka 18 atwaye igikombe mu mwaka we wa mbere muri APR FC
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2017-18
Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi ashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2017-18
Kuba Evode Ntwari wakiniraga AS Kigali nawe yahawe umudari afite mu ntoki nawe byamutangaje
Kuba Evode Ntwari wakiniraga AS Kigali nawe yahawe umudari afite mu ntoki nawe byamutangaje
Ni ibyishimo ku buyobozi bwa APR FC
Ni ibyishimo ku buyobozi bwa APR FC
Uyu muhango wabaye mu kavura gake
Uyu muhango wabaye mu kavura gake
Nsengiyumva Moustapha (iburyo) yahawe umudari wa shampiyona (awufite mu ntoki) nyamara cyaraharaniwe ari muri Police FC
Nsengiyumva Moustapha (iburyo) yahawe umudari wa shampiyona (awufite mu ntoki) nyamara cyaraharaniwe ari muri Police FC
Ni igikombe cya 17 cya shampiyona begukanye
Ni igikombe cya 17 cya shampiyona begukanye