Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko aba bakinnyi bombi bari basigaje umwaka umwe ku masezerano yabo batijwe umwaka umwe muri AS Kigali ndetse APR FC yamaze kubamenyesha ko umwaka utaha w'imikino bazawukina mu Ikipe y'Abanyamujyi.

Itangishaka na Ishimwe bari barabuze umwanya wo kubanza mu kibuga kuri ubu ntibakiri muri gahunda za APR FC ndetse n'Umutoza Thierry Froger, nyuma y’uko Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ihinduye politiki igasubira ku gukinisha abanyamahanga nyuma y'imyaka 11.

Aba bakinnyi bombi bakina hagati bafasha abataha izamu bari baricajwe n’abarimo Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel na Kwitonda Alain Bacca.

Ishimwe Fiston yageze muri APR FC mu 2022 avuye muri Marines FC yagezemo mu 2018 avuye mu Intare FC.

Uyu musore yerekeje muri APR FC ari we mukinnyi w’Umunyarwanda watsinze ibitego byinshi mu 2021-22 bingana na 11 ndetse anatanga imipira 12 yabyaye ibitego.

Itangishaka Blaise ni umukinnyi wa APR FC kuva mu 2018 aho yageze avuye muri Marines FC y’i Rubavu yamazemo imyaka ibiri aturutse mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Aspire ryo muri Sénégal riterwa inkunga na FC Barcelone, yarigezemo muri Nzeri 2010. Uyu musore akiri umwana yazamukiye muri SEC Academy.

Itangishaka Blaise yakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abari Munsi y’imyaka 17 na 20 mu bihe bitandukanye.

Itangishaka Blaise wari umaze imyaka itanu muri APR FC yatijwe muri AS Kigali
Itangishaka Blaise wari umaze imyaka itanu muri APR FC yatijwe muri AS Kigali
Ishimwe Fiston wari umaze umwaka umwe muri APR FC, akabura umwanya wo gukina, na we yatijwe muri AS Kigali
Ishimwe Fiston wari umaze umwaka umwe muri APR FC, akabura umwanya wo gukina, na we yatijwe muri AS Kigali