00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatoye Kapiteni mushya

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 23 August 2023 saa 10:45
Yasuwe :

Kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2023, Abakinnyi ba APR FC batoye Myugariro Omborenga nka Kapiteni mushya akazungirizwa n’Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali mu gihe Rutahizamu Nshuti Innocent yatowe nka Kapiteni wa gatatu.

Ibi byatangajwe na Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Lt Col Karasira Richard mu nama idasanzwe yahuje Ubuyobozi bw’Ikipe n’Ubuyobozi bw’Abafana ku rwego rw’Igihugu yabereye kuri Tennis Club i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Umubare munini w’abakinnyi wahurije kuri Omborenga Fitina nk’umwe mu barambye mu Ikipe, imyitwarire myiza na bagenzi be ndetse n’ishyaka agaragaza mu kibuga.

Omborenga asimbuye Butegeya Prince weguye ku bushake na we wari wasimbuye Manishimwe Djabel kuri ubu utakiri kumwe n’Ikipe nyuma yo gutizwa muri Mukura Victory Sports.

Omborenga w’imyaka 27 usanzwe ari na myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, kuva mu 2013, yageze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakiya nayo yagezevo aturutse muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine guhera mu 2012 kugeza 2016.

Myugariro Omborenga Fitina yatowe nka Kapiteni mushya wa APR FC
Omborenga yasimbuye Myugariro mugenzi we Buregeya Prince weguye kuri izi nshingano
Buregeya na we yasimbuye Manishimwe Djabel watijwe muri Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages