Ibi byatangajwe na Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Lt Col Karasira Richard mu nama idasanzwe yahuje Ubuyobozi bw’Ikipe n’Ubuyobozi bw’Abafana ku rwego rw’Igihugu yabereye kuri Tennis Club i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Umubare munini w’abakinnyi wahurije kuri Omborenga Fitina nk’umwe mu barambye mu Ikipe, imyitwarire myiza na bagenzi be ndetse n’ishyaka agaragaza mu kibuga.
Omborenga asimbuye Butegeya Prince weguye ku bushake na we wari wasimbuye Manishimwe Djabel kuri ubu utakiri kumwe n’Ikipe nyuma yo gutizwa muri Mukura Victory Sports.
Omborenga w’imyaka 27 usanzwe ari na myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, kuva mu 2013, yageze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakiya nayo yagezevo aturutse muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine guhera mu 2012 kugeza 2016.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!