Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 nibwo uyu mukino wabaye, witabirwa n'abasaga ibihumbi bine barimo abatuye Umujyi wa Nyagatare n'abafana ba APR FC bavuye mu bindi bice birimo na Kigali.

Sunrise FC yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu wayo Jules Ulimwengu wayitsindiye hejuru ya ½ cy’ibitego by’ikipe yose, kuko yatsinze ibitego icyenda muri 17 yari imaze gutsinda mbere y’uyu mukino.

Ntabwo byaciye intege iyi kipe yakiniraga mu rugo kuko yatangiye isatira inafungura amazamu hakiri kare, ku makosa n’uburangare bwa myugariro wa APR FC.

Ku munota wa kane gusa kapiteni wa Sunrise FC Sova Ally Musa yafashe umupira aha rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babua Samson, asigarana n’umunyezamu Kimenyi Yves, afungura amazamu atazuyaje.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego umutoza Jimmy Mulisa yahise asaba ko imipira yakinwaga yazanywe na Sunrise FC ihindurwa kuko ngo itari ihaze neza. Byatumye umusifuzi wa kane yemeza ko APR FC izana imipira yayo ikaba ariyo ikinwa.

Abakinnyi batozwa na Bisengimana Justin bahise batangira gukina bugarira bagacungira ku gusatira bitunguranye, byatumaga Rusheshangoga Michel na Buregeya Prince ba APR FC babona akazi gakomeye ko guhangana na Babua Samson, byanabahesheje ikarita z'umuhondo.

APR FC yaje kwiharira umukino mu minota ya nyuma y'igice cya mbere biyihesha igitego cyo kwishyura ku munota wa 38.

Muhadjiri Hakizimana yahawe umupira na Sugira Erneste, atera mu nguni umunyezamu adahagazemo, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Nkuko byagenze mu gice cya mbere, Sunrise FC yongeye gutangira isatira inabona igitego cya kabiri ku munota wa 50.

Ni umupira wazamukanywe na Musa Ally Sova, ateye mu izamu Kimenyi Yves aratabara arenza umupira ujya muri koruneri iterwa neza ishyirwa ku mutwe wa Uwambajimana Leo Kawunga wahoze muri Rayon Sports, atsindisha umutwe.

Umutoza Jimmy Mulisa yahise akora impinduka akuramo Byiringiro Lague amusimbuza Issa Bigirimana, ahita yongera imbaraga mu busatirizi.

Uku gusatira cyane byahesheje APR FC igitego cya kabiri ku ikosa rya myugariro Nzayisenga Jean d'Amour bita Mayor, Sunrise FC yavanye muri Rayon Sports. Yatakaje umupira imbere y'izamu ufatwa na Savio Nshuti Dominique ahita atsindira APR FC igitego cyo kwishyura.

Benshi mu barebye umukino baketse ko amakipe yombi agiye kunganya ariko Sunrise FC yageze ku munota wa nyuma igishaka igitego cy'intsinzi iza no kukibona.

Hari ku munota wa 89 ubwo Niyinshuti Gadi bita Evra yahinduraga umupira akawurenza ba myugariro bombi ba APR FC bakina mu mutima w’ubwugarizi, wageze kuri Babua Samson atsindira Sunrise FC igitego cya gatatu, icya kabiri cye muri uyu mukino.

Umukino warangiye APR FC itsinzwe na Sunrise FC 3-2, gutsindwa kwa kabiri mu kwezi kumwe nyuma yo gutsindwa na Mukura VS tariki 5 Mutarama 2019.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jea D’Amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Sinamenye Cyprien, Kavumbagu Junior, Babuwa Samson, Erick Mambo Emmanuel na Moussa Ally

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Sugira Ernest

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'ikipe ya Sunrise FC
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'ikipe ya Sunrise FC
Bisengimana Justin yafashije Sunrise FC gutsinda APR FC nyuma y'imyaka ine itabikora
Bisengimana Justin yafashije Sunrise FC gutsinda APR FC nyuma y'imyaka ine itabikora
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Sunrise FC
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Sunrise FC
Ibitego bya Sunrise FC byatsinzwe na Uwambajimana Leo na Babua Samson watsinze ibitego bibiri
Ibitego bya Sunrise FC byatsinzwe na Uwambajimana Leo na Babua Samson watsinze ibitego bibiri
Igishakamba n'ikinimba byabyinwe karahava
Igishakamba n'ikinimba byabyinwe karahava
Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Dominique Savio Nshuti ariko nticyahesha ikipe ye intsinzi
Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Dominique Savio Nshuti ariko nticyahesha ikipe ye intsinzi
Igitego cya mbere cya Sunrise cyatsinzwe na Babua Samson
Igitego cya mbere cya Sunrise cyatsinzwe na Babua Samson
Ikibuga cyatumaga hakinwa imipira miremire
Ikibuga cyatumaga hakinwa imipira miremire
Imifanire i Nyagatare yari ku rwego rwo hejuru
Imifanire i Nyagatare yari ku rwego rwo hejuru
Itangishaka Jean Paul ntiyashoboye kugarura umupira woherejwe mu rushundura na Hakizimana Muhadjili
Itangishaka Jean Paul ntiyashoboye kugarura umupira woherejwe mu rushundura na Hakizimana Muhadjili
Jimmy Mulisa yakomeje gusaba abakinnyi be gusatira ariko biba iby'ubusa
Jimmy Mulisa yakomeje gusaba abakinnyi be gusatira ariko biba iby'ubusa
Kimenyi Yves nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri
Kimenyi Yves nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri
Muhadjili yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye
Muhadjili yishimira igitego cya mbere yari atsindiye ikipe ye
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Kimenyi Yves
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Kimenyi Yves
Nzayisenga Jean d'Amour wagiye muri Sunrise FC avuye muri Rayon Sports (22) ashimira Babua wabahesheje intsinzi
Nzayisenga Jean d'Amour wagiye muri Sunrise FC avuye muri Rayon Sports (22) ashimira Babua wabahesheje intsinzi
Rutahizamu Babua Samson yinjiza igitego cya gatatu, nta myugariro wa APR FC wari umwegereye
Rutahizamu Babua Samson yinjiza igitego cya gatatu, nta myugariro wa APR FC wari umwegereye
Savio na Muhadjiri batsindiye APR FC batengushywe na bagenzi babo bashinzwe kugarira
Savio na Muhadjiri batsindiye APR FC batengushywe na bagenzi babo bashinzwe kugarira
Sugira ntiyumvaga uburyo iyi kipe y'i Nyagatare ibabanje igitego
Sugira ntiyumvaga uburyo iyi kipe y'i Nyagatare ibabanje igitego
Umukino wasojwe mu marira menshi ku bakunzi ba APR FC
Umukino wasojwe mu marira menshi ku bakunzi ba APR FC
Umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade n'umuyobozi w'abafana bayo Geodfrey Kabagambe batashye bababaye
Umunyamabanga wa APR FC Kalisa Adolphe Camarade n'umuyobozi w'abafana bayo Geodfrey Kabagambe batashye bababaye
Uwambajimana Leo yatsinze igitego cya kabiri Rusheshangoga ntiyashobora kuwukuramo
Uwambajimana Leo yatsinze igitego cya kabiri Rusheshangoga ntiyashobora kuwukuramo
Umupira wamuciyeho bagenzi be bawurebesha amaso
Umupira wamuciyeho bagenzi be bawurebesha amaso
Umukino wasojwe mu marira menshi ku bakunzi ba APR FC
Umukino wasojwe mu marira menshi ku bakunzi ba APR FC
Rutahizamu Babua Samson afashwe nk'umwami i Nyagatare kubera ibitego bibiri
Rutahizamu Babua Samson afashwe nk'umwami i Nyagatare kubera ibitego bibiri
Umutoza Justin Bisengimana bamushyize mu bicu
Umutoza Justin Bisengimana bamushyize mu bicu

Amafoto: Ntare Julius