Uyu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda (ARPL), wabereye kuri stade ya Kigali, aho APR FC yawinjiyemo ifite intego yo kwisubiza umwanya wa mbere, birayihira kuko yatsinze ikagira amanota 45, aho irusha abiri mukeba wayo Rayon Sports.
Ku munota wa kane gusa Nkinzingabo Fiston, yazamukanye umupira atera ishoti rigarurwa n’umunyezamu wa Marines FC, Ahishakiye Heritier.
APR FC yakomeje kotsa igitutu nta guhumeka. Ku munota wa gatanu w’umukino Nshuti Dominique Savio, yazamukanye umupira anyuze ku ruhande rw’ibumoso ategerwa mu rubuga rw’amahina na Runanira Hamza, umusifuzi yerekana ko ari penaliti.
Hakizimana Muhadjiri uherutse kunanirwa gutsinda penaliti i Nyakarambi, kuri iyi nshuro yerekanye ko ari ibyago yagize ayitera neza igitego cya mbere kiba kiranyoye.
Marines FC yabaye nk’ikangutse itangira gutambaza umupira ndetse ku munota wa 24 Sindambiwe Protais, ahusha uburyo bwagombaga kubyara igitego ku ikosa rya Buregeya Prince, watanze nabi umupira ukamugarukira yawutera ukajya hanze.
Ku munota wa 38 Marines FC yari yitsinze igitego cya kabiri ubwo Hakizimana Felicien, yashakaga gukiza izamu umupira akawerekeza mu izamu rye ukaza gufatwa neza n’umunyezamu we.
Iki gihunga cyatumye ku munota wa 40, APR FC ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhadjiri ku ishoti rikomeye umunyezamu atabashije kugarura.
Ibi bitego nibyo byarangije uyu mukino wagaragayemo Fitina Ombolenga, nyuma yo kuva i Burayi, aho yaje gusimbura Fiston Nkinzingabo ku munota wa 56.
APR FC yagaragaje ibimenyetso byo kugarira aho Issa Bigirimana yavuyemo agaha umwanya Buteera Andrew. Ibi byongereye imbaraga Marines FC, kuko ku munota wa 64 Nkirinkindi Saleh yarekuye ishoti rikurwamo na Rusheshangoga ku mutwe umuzamu yaguye kare.
Kuri uyu munsi wa 19 wa shampiyona kandi Espoir FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0, Mukura VS inganya na Kiyovu Sports 0-0. Ibi byagize impinduka ku rutonde rwa shampiyona kuko APR FC ari iya mbere n’amanota 45, Rayon Sports, 43, Mukura VS, 41.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO