Ikipe ya APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere ya Marines FC biyihesha no gutangira ibona amahirwe yashoboraga kubyara igitego. Ubu buryo bwabonywe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Kwitonda Alain Bacca ariko awutera hanze.
Iminota 20 ya mbere y'umukino ntiwari uryoheye ijisho kuko nta kipe yagaragazaga uburyo bwo kubona igitego. Nyuma y'iyi minota, APR FC yasatiriye izamu rya Marines FC ariko igitego gikomeza kubura.
Ikipe ya Marines FC yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa 38 ku ishoti ryatewe na Manzi Olivier ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu gato.
Igice cya mbere cyongeweho umunota umwe cyarangiye nta kimwe n'imwe irebye mu izamu ry'indi.
Igice cya kabiri na cyo mu ntangiriro zacyo nta gishya kigeze kugaragara gitandukanye n'ibyo amakipe yerekanye mu cya mbere. Nubwo byari bimeze gutyo ariko APR FC ni yo yakomeje gusatira izamu rya Marines FC, nubwo ntacyo byatanze kugera ku munota wa 70.
Byasabye APR FC gutegereza umunota wa 80 kugira ngo igitego kiboneke, cyatsinzwe na Byiringiro Lague wagiye mu kibuga asimbuye Ishimwe Anicet.
Nyuma y'iki gitego Bonheur Mugisha yatsinze icya kabiri gishimangira intsinzi, cyabonetse ku munota wa 90.
Abafana bari bake ku kibuga
Mu mpande zose aho abafana bicara nta bantu benshi bari bahari baba bitezwe ku mukino nk'uyu. Na bake bawitabiriye umurindi wabo wari hasi by'umwihariko abacuranga inanga n'ibindi byuma by'amajwi arenga za APR FC imbaraga zari nke kugeza APR ibonye ibitego.
APR FC yakiriye umukino ariko ntabwo yigeze igaragaza ubushongore bwayo mu kuzana abafana ku kibuga. Kwinjira kuri uyu mukino byari 2000 Frw mu myanya isanzwe.
Nubwo ibiciro byari bihagaze bityo, ariko umukino wabaye mu masaha akuze ndetse n'utujojoba tw'imvura twiganje kuri Stade mbere yo gutangira kwawo.
Impinduka mu bakinnyi APR yabanje mu kibuga
APR FC ivugwamo kutumvikana kw'abakinnyi n'abatoza, yabanje mu kibuga abataherukaga kugikandagiramo. Abandi bose barimo na Kapiteni Manishimwe Djabel ntibigeze baboneka muri 18.
Muri aba bakinnyi babanjemo harimo umunyezamu Mutabaruka Alexandre, Ishimwe Anicet, Itangishaka Blaise na Nshimiyimana Yunus.
Amateka akomeje kwiyandika
Marines FC yongeye umukino wo kuri uyu munsi ku yo yatsinzwe na APR FC kuva yagera mu cyiciro cya mbere. Iyi kipe ntiratsinda APR FC muri Shampiyona y'u Rwanda.
Marines FC yatsinze APR FC mu Gikombe cy'Amahoro gusa, icyo gihe yasezerewe na APR FC kubera ikinyuranyo cy'ibitego, iva mu irushanwa.
Ibyatangajwe n'abatoza nyuma y'umukino
Umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi, utari wishimye nyuma y'umukino yavuze ko atashimishijwe n'uko abakinnyi be bitwaye mu gice cya kabiri.
Yagize ati "Ntabwo nishimiye uburyo abakinnyi banjye bakinnye mu gice cya kabiri by'umwihariko uko bahanahanaga umupira. Ku birebana n'uko umusifuzi yitwaye ntacyo mbivugaho dukomeze."
Adil Erradi Mohamed wa APR FC yavuze ko nta mukinnyi kamara mu ikipe, mu gihe badakoze ibisabwa abandi babikora neza kurushaho.
Ati "Ntabwo nemeranya n'abavuga ko hari abakinnyi bakomeye cyangwa aboroheje muri APR FC, ahubwo bose ni beza. Namwe mwabonye ko abakinnyi bamaze igihe batagaragara bakinnye kandi intsinzi iraboneka."
Umukino wa APR FC na Marines wari uw'Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda. Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota icyenda, naho Marines FC iri ku mwanya wa 14 n'inota rimwe.






















































Amafoto: Ntare Julius






Ibitekerezo 0