00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yatsinze Mukura VS ifata umwanya wa mbere

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 24 February 2017 saa 06:04
Yasuwe :

APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere, wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare 2017, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo wari ufitwe na Rayon Sports.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje mu kibuga isa n’intare yakomeretse nyuma y’imikino ine yari imaze itazi uko amanota atatu asa, ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku munota wa gatandatu w’umukino ku mupira mwiza yari ahawe na Bigirimana Issa, umuzamu André Mazimpaka ashiduka inshundura ziri kunyeganyega.

Mukura VS yakiniraga imbere y’abafana bayo yaje guca mu rihumye ab’inyuma ba APR FC, ku munota wa 12, Hakizimana Kevin ayibonera igitego cyo kwishyura, cyavuye kuri coup franc yatewe na Youssouf Habimana.

APR FC yakomeje gusatira izamu rya Mukura VS iza kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 29 ku mupira yari amaze guhabwa na Amran Nshimiyimana, impande zombi zijya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Amakipe yombi avuye mu karuhuko k’iminota 15, myugariro wa APR FC Herve Rugwiro yaje kubonera iyi kipe igitego cya gatatu ku munota wa 55 cyavuye ku ikosa ryari rikorewe Issa Bigirimana, Sibomana Patrick ateye ishoti rikomeye Mazimpaka ananirwa kurifata, umupira usanga Herve Rugwiro wa APR FC ahita awuruhukiriza mu rushundura.

N’ubwo Mukura VS yanyuzagamo igasatira abakinnyi b’inyuma ba APR FC bakomeje kubabera ibamba, uburyo babonye ntibabubyaza umusaruro.

Mu minota ya nyuma, Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC yahinduye uburyo bw’imikinire atangira gukina yugarira abasore ba Ivan Minnaert bari batangiye kugaragaza inyota yo gusatira bikomeye.

APR FC yasaga n’iyizeye amanota atatu yaje kongera gutsindwa igitego mu minota ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Kapiteni wa Mukura VS, Ali Niyonzima, ku munota wa 90 kuri penaliti, nyuma y’ikosa Herve Rugwiro yari amaze gukorera Christophe Ndayishimiye.

APR FC ibonye amanota atatu nyuma yo kumara imikino ine idatsinda irimo ibiri ya shampiyona yanganyijemo na Bugesera FC n’Amagaju n’iya CAF CHAMPIONS League yakinnye na Zanaco FC yo muri Zambia. Aya manota yatumye ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, iwambuye Rayon Sports yari iwumazeho igihe ariko nayo ikaba itarakina imikino yayo ibiri.

Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Steven Ntaribi , Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Aimable Nsabimana, Herve Rugwiro, Amran Nshimiyimana, Djihad Bizimana, Fiston Nkinzingabo, Patrick Sibomana ( Pappy), Sekamana Maxime na Issa Bigirimana.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Mukura VS: André Mazimpaka, Zagabe Jean Claude, Ambroise Manirareba, Kevin Hakizimana , Simpenzwe Hamidu, Shyaka Philbert, Ali Niyonzima, Youssouf Habimana, Ibrahim Nshimiyimana , Harerimana Lewis na Hassan Rugirayabo

Abakinnyi ba Mukura VS babanje mu kibuga
Kapiteni Niyonzima Ali (uwa kabiri ibumoso) na Rusheshangoga Michel (uwa kabiri iburyo) bifotozanya n'abasifuzi mbere y'uko umukino utangira
Amakipe yombi yabanje gukina acunganwa cyane, yirinda kwinjizwa igitego mu minota ya mbere
Sekamana Maxime (ibumoso) na Sibomana Patrick bishimira igitego
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatangiye umukino yotsa Mukura VS igitutu
APR FC yatsinze Mukura ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo
Nshuti Inncocent (ibumoso) na Ngabo Mucyo Freddy 'Januzaj' bari bicaye mu bafana
Umutoza wa MUKURA VS, Ivan Jacky Minnaert yatakaje umukino wa mbere kuva yatangira gutoza mu Rwanda
Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yongeye kubona amanota atatu nyuma y'imikino ine adatsinda
Niyonzima Ali wa Mukura VS ashaka gucenga Amran Nshimiyimana wa APR FC
Rugwiro Herve yishimira igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi
Mukura VS yatakarije amanota atatu imbere y'abafana bayo kuri Stade ya Huye
Abatoza ba Mukura VS bajya inama yuko bitwara ku mukino
Abafana bari barimo n'abambaye imyenda ya gisirikare bari baje gushyigikira amakipe yabo
Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye
Ikipe ya Mukura VS yanyuzagamo nayo igasatira APR FC
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego

Amafoto: Prudence Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages