Uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wari kuba mu ntangiriro z’Ukuboza, ariko usubikwa kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika.

Kuri Stade Umuganda, uburyo bwa mbere bwabonetse mu mukino ni umupira wahawe Manishimwe Djabel, awuteye uca ku ruhande rw’izamu ryari ririnzwe na Musikira Delphin.

Ubwo Mugiraneza Jean Claude yakoraga umupira wari uvuye kuri Mugisha Gilbert inyuma gato y’urubuga rw’amahina, Manishimwe Djabel yananiwe kubyaza umusaruro ubu buryo, awutera hejuru gato y’izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa kabiri w’inyongera mbere y’uko igice cya mbere kirangira kugira ngo APR FC ifungure amazamu ku ishoti ryo muri metero nka 35 ryetewe na Mugisha Gilbert, umupira widunda imbere ya Musikira Delphin mbere y’uko ukomeza mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Kwitonda Alain asimburwa na Byiringiro Lague.

Hatangimana Eric ku ruhande rwa Rutsiro FC na Bizimana Yannick wa APR FC, bombi bahushije uburyo bwiza mu minota ya mbere y’igice cya kabiri.

Ku munota wa 61, Ndayishimiye Dieudonné yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, awusubiza ahagana hagati aho wasanze Bizimana Yannick awuboneza mu izamu.

APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya gatatu nyuma y’iminota itatu, ariko Byiringiro Lague atera umupira ku mutambiko w’izamu ujya hanze.

Mu minota 10 ya nyuma, Rutsiro FC yahawe penaliti ebyiri, ariko Watanga Jules atera iya mbere ku ruhande mu gihe Hatangimana Eric yateye iya kabiri igakurwamo na Ishimwe Jean Pierre.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere, irusha atanu Kiyovu Sports ya kabiri.

Rutsiro FC yo yasoje imikino 15 ibanza iri ku mwanya wa 11 n’amanota 16.

Imikino yo kwishyura muri Shampiyona izatangira tariki 12 Gashyantare 2022.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rutsiro FC: Musikira Delphin, Kwizera Emilien (c), Bwira Eric, Hatangimana Eric, Iragire Saïdi, Mugiraneza Jean Claude, Bugingo Samson, Munyakazi Youssuf, Munyurangabo Cédric, Watanga Jules na Ndarusanze Jean Claude.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Ndayishimiye Dieudonné, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye APR FC irusha ikipe iyikurikiye amanota atanu
Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye APR FC irusha ikipe iyikurikiye amanota atanu