Nkomezi Alex umaze umwaka umwe muri APR FC nyuma yo kugurwa muri Mukura Victory Sports, nta mwanya uhagije wo gukina yabonye mu gihe Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports muri Mutarama kubera kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Lt. Col. Sekaramba Sylvestre, yavuze ko aba bakinnyi bombi bahawe uburenganzira bwo kwishakira andi makipe, ariko mbere yo kuyerekezamo, azabanza kuvugana n’iyi kipe y’ingabo kuko bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe.
Ati ”Nibyo koko Sugira na Nkomezi twabahaye uburenganzira bwo kwishakira andi makipe bakwerekezamo, ariko ikipe yagira uwo ishaka muri abo basore babiri igomba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC kuko abo bombi bagifitanye amasezerano na APR FC.”
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko nyuma y’uko Rayon Sports yongeye gusaba APR FC gutizwa Sugira Ernest, iteganya kwicarana n’uyu mukinnyi bakumvikana ku masezerano mashya.
Umunyamabanga wa APR FC yavuze kandi ku makuru y’uko yaba iteganya kurekura Nizeyimana Djuma na we utaratanze umusaruro yari yitezweho mu mwaka ushize w’imikino ndetse na Itangishaka Blaise utarakinnye umwaka wa 2019/20 kubera imvune.
Yavuze ko aba bombi bazakomezanya na APR FC kuko ikibafite muri gahunda nubwo batorohewe n’imvune mu mwaka ushize w’imikino.
Ati ”Ayo makuru si yo kuko Djuma yaje afite imvune bituma atabasha kubona amahirwe yo gukina ariko ubu ameze neza kimwe na Blaise na we nibwo agikira imvune. Ntabwo wabasezerera ubashinja umusaruro mucye kandi bataragize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune.”
Itangishaka Blaise yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2016 avuye muri Marines FC, ariko yakunze kugira imvune zituma adakina inshuro nyinshi.
Nizeyimana yagiye muri APR FC mu 2019 avuye muri Kiyovu Sports, ariko abanza kumara igihe adakina kubera imvune yagize mbere y’uko ahindura ikipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!