Ni igikombe cya shampiyona cya 17 APR FC yegukanye, ikaba ari nayo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, ikurikiwe na Rayon Spots ifite umunani naho Kiyovu Sports ikagira bitatu.
Iyi kipe nubwo itatangiye uyu mwaka wa shampiyona neza kuko mu mikino 10 ya mbere yanganyije itanu, igatsindwa umwe, igatsinda ine ndetse rimwe na rimwe ikajya ibona amanota bigoranye, nyuma yo gukora impinduka mu batoza muri Werurwe, yaje guhindura ibintu byinshi.
Ni nyuma y’uko yari imaze kugarura umutoza wayo, Ljupko Petrović maze Jimmy Mulisa akagirwa umwungiriza, bituma iyi kipe isubira ku murongo yongera kuba ‘Intare batinya.’
Mu mikino yari igoranye APR FC yabashije kwikuramo kigabo harimo uwa Mukura VS i Huye yatsinze ku gitego 1-0, yigobotora Etincelles FC i Rubavu ku bitego 2-0, isura Musanze FC ikahakura intsinzi y’ibitego 2-1 ndetse itsinda mukeba Rayon Sports 2-1 bari bahanganiye igikombe.
Hiyongeraho n’amanota atatu yakuye ku kibuga cya Miroplast FC cyagoye amakipe akomeye yose uyu mwaka.
Kugera ku munsi wa nyuma byari bigishoboka ko AS Kigali yatwara igikombe mu gihe yatsinda Musanze FC, APR FC igatsindwa na Espoir FC, ariko nta kosa yigeze ikora kuko imbere y’abafana batari benshi, yatangiye yotsa igitutu, Rugwiro Hervé ashaka kuyitsinda igitego cya mbere n’umutwe biranga.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ntiyigeze iha umwanya wo guhumeka ubwugarizi bwa Espoir FC ndetse ku munota wa 12 kuri koruneli yari itewe na Savio Dominique Nshuti, myugariro Nsabimana Aimable arasimbuka asumba abandi bakinnyi bose atera n’umutwe mu izamu, Sozera Anselme ntiyabasha gukurikira.
Espoir FC itari ifite kinini irwanira kuko itashoboraga kumanuka, yagiye ikina isa n’irwanira kudatsindwa ibitego byinshi bituma APR FC yo isatira cyane iza kubona igitego cya kabiri ku munota wa 51 cya Muhadjili Hakizimana, ku mupira wari uvuye kuri Byiringiro Lague.
APR FC yarimo initegura umukino wa Cecafa ifite tariki 29 Kamena izahuramo na Singida United yo muri Tanzania, yakomeje gushaka ibitego byinshi gusa ntibyayikundira, umukino urangira ari 2-0.
Bitewe n’uko shampiyona yageze ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izegukana igikombe hagati ya AS Kigali na APR FC ngo byorohere umuterankunga wa shampiyona AZAM TV kumenya umukino yerekana imbonankubone kuko adafite ubushobozi bwo kwerekana imikino ibiri icyarimwe, Ferwafa yafashe icyemezo cyo gusubika umuhango wo gutanga igikombe ukazashakirwa undi munsi.
AS Kigali yo ntibyayihiriye i Musanze kuko yanganyije igitego 1-1, Gicumbi FC itsindwa na Etincelles FC 1-0, Police FC inyagira Kirehe FC 3-1, Mukura VS inganya na Bugesera FC 0-0, Sunrise FC itsinda Miroplast FC 2-1, Amagaju FC atsindwa na SC Kiyovu Sports 1-0 naho Marines FC inganya na Rayon Sports FC 2-2.




















Ibitekerezo 0