Ni umukino witabiriwe n’abanyabigwi bakomeye b’Ikipe y’Ingabo barimo Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’, Rudifu, Jimmy Gatete, Jimmy Mulisa, Sibo Abdul na Nshimiyimana Eric.
Hari kandi abayobozi batandukanye nka Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga na Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira n’abandi benshi.
APR FC yatangiye umukino yihuta cyane ariko Mugisha Gilbert ntabyaze umusaruro uburyo bw’ibitego yabonaga.
Mu minota 25, umukino watuje nyuma y’aho Amagaju yari amaze kwinjirira mu mukino.
Ku munota wa 33, Amagaju yazamutse neza yihuta cyane, Rukundo Abdulkarim atera ishoti barikuramo, umupira ugarukira Bizimana Ibutihadji atera ishoti rikomeye cyane atsinda igitego cya mbere.
APR FC yakomeje gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko igice cya mbere kirangira Amagaju ayoboye umukino n’igitego 1-0.
Ikipe y’Ingabo yatangiranye igice cya kabiri imbaraga itangira guhusha uburyo bw’ibitego ku mipira ikomeye yaterwaga na Niyigena Clement.
Ku munota wa 57, Malaanda Destin yazamukanye umupira wenyine ahusha igitego asigaranye n’umunyezamu Pavel Ndzila.
Uyu mupira wahise uzamukanwa neza na Ruboneka Bosco wawuteye uvamo usanga Omborenga Fitina ahageze wenyine yishyura igitego ku munota wa 58.
Mu minota 69, Ikipe y’Ingabo yasatiraga bikomeye ariko umunyezamu, Ndikuriyo Patient akayibera ibamba.
Ku munota wa 73, Kwitonda Alain yacomekeye umupira Victor Mbaoma ntiyawushyikira uca hanze gato y’izamu. Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira bikomeye ariko uburyo bwinshi bw’ibitego babonaga ntibugire icyo bubyara.
Umukino warangiye APR FC yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1, yegukana Igikombe cya Shampiyona idatsinzwe, kikaba icya gatatu yegukanye yikurikiranya.
Ikipe y’Ingabo yasoje Shampiyona ifite amanota 68, aho irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 11.
Ni mu gihe kandi ikipe ya Sunrise FC na Etoile de L’Est zombi zo mu Burasirazuba zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!