APR FC yakunze gutungwa agatoki ko idaha abakinnyi bayo amahirwe yo gusohoka ngo bajye gukina hanze, ariko ngo iki kibazo cyabonewe umuti kuko umukinnyi uzabona ikipe hanze yakwerekezamo azarekurwa ndetse akanafashwa mu bishoboka byose kugira ngo agende.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade yatangarije IGIHE ko umukinnyi wese uzabona ikipe yerekezamo ikipe itazamukumira.

Ati “Ibivugwa ko tutarekura abakinnyi ngo bajye hanze simbizi. Nta mukinnyi twabuza ayo mahirwe ndetse by’umwihariko uyu mwaka umukinnyi wacu uzabona ikipe hanze uretse no kumurekura tuzanamufasha mu byo azaba akeneye byose.”

Camarade atangaza ko amwe mu mabaruwa asaba abakinnyi yamaze kugezwa mu ikipe.

Ati “ Umukinnyi wacu wese yemerewe kugenda igihe abonye ikipe nziza ishobora kumufasha kugera ku rundi rwego ndetse hari na bamwe twatangiye kubona amabaruwa yabo nka Kwizera Olivier wifuzwa n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo.”

Yongeyeho ko n’abayobozi babizi ko hari abakinnyi batari bake bifuza kujya kugerageza amahirwe hanze bakaba baratangiye no gutekereza ku cyakorwa ku buryo ikipe itazagira ikibazo dore ko niramuka yegukanye igikombe cya shampiyona izahagararira igihugu mu mikino ya Orange CAF Champions League.

Kalisa Adolphe atangaza ko byinshi kuri aba bakinnyi bashaka gusohoka mu ikipe ya APR FC bazabitangaza imikino ya shampiyona n’iy’ igikombe cy’Amahoro irangiye.

APR FC kandi izasuzuma imyitwarire y’umutoza Nizar Khanfir mu gihe kingana n’amezi atandatu amaze ayitoza nubwo nta biganiro byihariye impande zombi zagiranye.

Nizar aheruka gutangaza ko 99% atazongera amasezerano muri APR FC kuko afite andi makipe amwifuza hanze.

Mu bakinnyi bamaze gushyira ku mugaragaro ko bifuza kuva muri APR FC bakajya gushaka amakipe hanze, harimo Iranzi Jean Claude, Emerry Bayisenge, Bizimana Djihad utaribona mu ikipe nyuma yo kugurwa miliyoni 8 avuye muri Rayon Sports, Sibomana Patrick nawe ukunze gukinishwa nk’umusimbura, n’umunyezamu Kwizera Olivier.

Iranzi arashakishwa n’amakipe atandukanye yo muri Tanzania arimo Yanga na AZAM ariko Yanga Africans ikinamo kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ikaba ariyo yagaragaje cyane ko imwifuza.

Aya makuru yatangiye gusakara nyuma y'uko Iranzi yitwaye neza mu mikino ya Orange CAF Champions league yahuje aya makipe yombi ndetse nawe akaba yaratangaje ko abona iki ari cyo gihe ngo asohoke mu Rwanda.

Myugariro Emery Bayisenge ubwe aherutse gutangariza IGIHE ko azajya ku mugabane w’u Burayi ndetse hari n’amakipe bamaze kuvugana.

Kwizera Olivier avuga ko ikipe ya Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo bamaze kumvikana ndetse yagejeje ibaruwa ku buyobozi bwa APR FC igaragaza ko imushaka.

APR FC iracyari mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona na mukeba Rayon Sports, isigaranye umukino umwe uzayihuza na AS Kigali isabwa gutsinda igahita icyegukana.

Ikipe ya gisirikare iracyari mu mikino y’igikombe cy’amahoro, aho igeze muri ½, mu mukino ubanza yakinnye na Espoir, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Bayisenge yitwaye neza mu ikipe y’igihugu yakinnye CHAN
Bayisenge yitwaye neza mu ikipe y’igihugu yakinnye CHAN
Iranzi Jean Claude(uri hagati wambaye umweru) ashobora kwerekeza muri Yanga Africans
Iranzi Jean Claude(uri hagati wambaye umweru) ashobora kwerekeza muri Yanga Africans
Umunyezamu Kwizera Olivier arashakishwa n'ikipe yo muri Afurika y'epfo
Umunyezamu Kwizera Olivier arashakishwa n'ikipe yo muri Afurika y'epfo
Djihad utarabona umwanya uhoraho muri APR FC nawe ashobora kujya kugerageza amahirwe ye hanze
Djihad utarabona umwanya uhoraho muri APR FC nawe ashobora kujya kugerageza amahirwe ye hanze
Sibomana Patrick uzwi nka Papy (ufite umupira) ashobora kwerekeza hanze y'u Rwanda
Sibomana Patrick uzwi nka Papy (ufite umupira) ashobora kwerekeza hanze y'u Rwanda