Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Ukuboza 2023, ni bwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Zanzibar aho yagiye kwitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup yatumiwemo ryo kwizihiza Ubwigenge bwa Zanzibar.
Mu bakinnyi APR FC yitwaje harimo Abanya-Cameroun bane aribo Amadou Kada Moussa, Abdouramane Alioum, Aboubacar Moussa na Souley Sanda. Aba bakinnyi bose bari mu igeragezwa kugira ngo harebwe neza urwego rwabo mbere yo guhitamo abeza.
Abandi bashya yajyanye na bo harimo Kategaya Elie ndetse na Mbonyumwami Taiba baherutse kongerwamo.
Nubwo harimo abakinnyi bashya ariko, muri iyi kipe ntihagaragayemo Fitina Omborenga wahagaritswe ndetse akanamburwa inshingano zo kuba kapiteni, Bizimana Yannick, Ndikumana Danny n’Umunya-Uganda Taddeo Lwanga ukina hagati mu kibuga uherutse kugira ibyago byo gupfusa se umubyara.
Rutahizamu Nshuti Innocent uzajya mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ntari mu bakinnyi batanzwe.
Col Karasira Richard yavuze ko bamwe “basizwe kubera impamvu z’uko basabye kongererwa ibiruhuko abandi bagorwa n’umubare w’abo twagombaga kujyana cyane ko bo tubazi bagombaga guha umwanya abo tugiye kureba.”
Yakomeje avuga ku ntego zijyanye iyi Kipe mu marushanwa ya Mapinduzi Cup ariko ahanini ikigenderewe ari ukugerageza abakinnyi bashya.
Ati “Imwe mu ntego dufite ni ukwitwara neza tukagera kure hashoboka byanadukundira kandi n’igikombe tukaba twanagitwara. Indi ni uko kubona imikino myinshi bifasha abakinnyi bacu kumenyerana bakaguma no mu mwuka mwiza. Ibyo bidadufasha mu mikino y’imbere mu gihugu ndetse no muri Nyafurika iri mu mezi atandatu ari imbere.”
“Hari imyanya ine dukeneye kongeramo abakinnyi kugira ngo ikipe yuzure. Niba mwarabibonye hari ikibazo cyo guhuzagurika tubona ko ari ngombwa ko iyo myanya ine yakuzuzwa. Uretse Abanyarwanda babiri dufite n’abandi bavuye Cameroun ari bane tuzahitamo babiri muri bo bitewe n’abo umutoza azahitamo.”
Yongeyeho APR FC mu mikino ibanza ya Shampiyona yitwaye neza mu Bwugarizi ariko mu busatirizi byari bigoye kuburyo habonetse ba rutahizamu bashya byagira impinduka ku ikipe.
Muri iri rushanwa, APR FC iri mu itsinda rya Kabiri (B) hamwe na Simba SC, Jamhuri na Singida Fountain Gate isanzwe ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere.
Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard yajyanye n'Ikipe muri Mapinduzi CupTeam Manager wa APR FC, Rtd Capt Ntazinda Eric ubwo yageraga ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali guherekeza APR FC muri Mpainduzi Cup muri ZanzibarImodoka yajyanye APR FC ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Zanzibar mu Irushanwa rya Mapinduzi CupUmutoza wongera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia, Adel Zrane asohoka mu modoka y'IkipeUmutoza w'abanyezamu ba APR FC, Mugabo Alex yerekeza ku Kibuga cy'indegeUmurundi Nshimirimana Ismael ari kumwe na Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude berekeza ku Kibuga cy'indegeUmunya-Sudani, Shaiboub Ali yitegura kurira rutemikirere yerekeza muri ZanzibarUmunyezamu Ishimwe Jean Pierre asohoka mu modoka y'ikipeUmwe mu Banya-Cameroun bane bari muu igeragezwa muri APR FC yajyanywe muri Mapinduzi CupAPR FC ifite abakinnyi bane bari mu igeragezaIndi sura nshya mu Ikipe y'Ingabo z'Igihugu igiye kwigaragaza muri Mapinduzi CupAba bakinnyi uko ari bane hazarebwa umusaruro wabo nyuma ya Mapinduzi CupUmunyezamu Pavel Ndzila yerekeje muri ZanzibarMyugariro Buregeya PrinceNiyibizi Ramadhan ukina hagati afasha abataha izamu nawe ari mu bakinnyi 24 Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yajyanye muri Mapinduzi CupMyugariro Niyigena ClementRutahizamu w'Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi mu gice kibanza cya Shampiyona ategerejweho kuyobora ubwugarizi bwa APR FC muri Mapinduzi CupKwitonda Alain 'Bacca' ni umwe mu bakinnyi bategerejweho kwigaragaza muri Mapinduzi CupKategeya Elie ukina inyuma ya ba rutahizamu uherutse kugurwa muri Mukura VS nawe yajyanye na APR FC muri Mapinduzi CupRutahizamu Mbonyumwami Taiba uherutse gutirurwa avuye muri Marines FC yajyanye na APR FC muri Mapinduzi CupMugisha Gilbert ukina hagati afasha abasatira izamu nawe ntiyasigayeUmutoni Claire ukoresha imbuga nkoranyambaga za APR FC yajyanye nayo muri ZanzibarUwihanganye Hardy ufata amashusho n'amafoto ya APR FC nawe yajyanye na yo muri Mapinduzi Cup muri ZanzibarMyugariro w'iburyo, Ndayishimiye Dieudonne ni we uzashingirwaho nyuma y'uko Omborenga Fitina basanzwe bakina ku mwanya umwe yambuwe igitambaro cya Kapiteni, agasigara i KigaliMyugariro Salomon Charles Bienvenue Banga Bindjeme yerekeje muri Mapinduzi CupBamwe mu banyamakuru bajyanye n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu barimo David Bayingana na Sheikh Nsabimana Eric ba B&B FM-Umwezi na Ntakiyimana Eric wa RBA, bari kumwe na Chairman Col Karasira Richard ku Kibuga cy'IndegeMu banyamakuru bajyanye n'Ikipe y'Ingabo z'Iguhugu harimo na Kazungu Claver wa Radio10
Ibitekerezo 0