Uyu mukinnyi yasinyiye APR FC avuye muri Kiyovu Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, atangwaho 5 500 000 Frw arimo miliyoni imwe n’igice yahawe Kiyovu Sports yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe.
Twizerimana yafatwaga nk’umusimbura mwiza wa Yannick Mukunzi wari umaze gusinyira Rayon Sports ku wa 31 Kanama 2017, na Bizimana Djihad wifuzwaga n’amakipe menshi, akaza gusinyira Waasland-Beveren yo mu Bubiligi.
Abakunzi ba APR FC babonaga icyizere muri uyu mukinnyi wanatangiye neza, ahembwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu irushanwa Agaciro 2017, anatangira atsindira iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ibitego bibiri mu mukino ibiri ya mbere ya shampiyona.
Ntabwo byakomeje kuko amakuru agera kuri IGIHE yemeza ubu Twizerimana Martin Fabrice yamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bwa APR FC.
Yashyikirijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe Kalisa Adolphe Camarade, ibaruwa imusezerera kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo 2018. Gusa ngo iyi kipe izakomeza kumuhemba kugeza abonye indi yerekezamo, nk’uko amasezerano ye abiteganya.
Bivugwa ko yirukanywe ashinjwa imyitwarire mibi, kwica akazi n’umusaruro muke kuko ngo yahagaritse imyitozo avuga ko arwaye amaso kandi nta byangombwa bya muganga bibyemeza afite.
Byatumye adakora imyitozo kuva iyi shampiyona yatangira, ikaba igeze ku munsi wa gatanu.



















TANGA IGITEKEREZO