Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwaga imikino ya shampiyona, haba mu makipe umunani ya mbere ahanganiye igikombe cya shampiyona n’umunani ya nyuma ari kwishakamo ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Umukino wari uw’umunsi ni uwahuje APR FC yari yakiriye Police FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino watangiye Saa cyenda z’amanywa.
Amakipe yombi yabanje kwigana ariko ikipe y’Ingabo ikanyuzamo ikabona uburyo bwo kubona igitego ariko Usengimana Dany akabupfusha ubusa.
Byaje gusaba ko myugariro w’iburyo wa APR FC, Omborenga Fitina abonera ikipe ye igitego ku munota 66. Akagozi kari gacitse kuva ubwo, maze Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye Usengimana Dany ahita atsinda ibitego bibiri ku munota wa 75 no ku munota wa 84.
Iminota 90 yarangiye ikipe APR FC yegukanye intsinzi y’amanota atatu yuzuye. Mu gihe iyi kipe yabonaga intsinzi, ni nako byari bimeze kuri AS Kigali FC zikomeje gucungana ku jisho.
I Muhanga ho, AS Kigali FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego bibiri ku munota wa 26 n’uwa 79, yatsinze Espoir FC ibitego bine ku busa.
Hussein Shaban yari yafunguye amazamu ku munota wa 12 gusa, mu gihe Biramahire Abeddy na we yaje gutsinda icya kane mu minota itatu y’inyongera.
Ibi bisobanuye ko AS Kigali FC na APR FC zifite amanota icumi mu mikino ine imaze gukinwa kuko ubwazo zaranganyije hanyuma buri imwe yitsindira imikino itatu yindi.
Undi mukino wabaga mu munani za mbere, ni Rutsiro FC yanganyije na Bugesera FC 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda.
Mu ziri kurwana no kutazajya mu cyiciro cya kabiri, Kiyovu Sports ibifashijwemo na Saba Robert yatsinze 1-0 Gorilla FC. Mu gihe Mukura VS yatsindwaga 1-0 na Musanze FC cyatsinzwe na Mwiseneza Daniel ku munota wa 64.
Imikino iteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena, ni Gasogi United izakira Etincelles FC kuri Stade ya Bugesera, mu gihe Sunrise FC izaba ikina na AS Muhanga. Ni imikino izakinwa Saa cyenda z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!