Ni umukino wabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2026, mu gihe yitegura gutangira imikino y’ijonjora ryaa mbere rya CAF Champions League.
Kuri iyi nshuro APR FC yakinnye ishaka igitego kandi hakiri kare cyane, dore ko ku munota wa mbere Byiringiro Jean Gilbert yahushije uburyo bwa mbere, ku mupira wari uzamukanye neza na Djibril Oattara.
Ku munota wa gatatu gusa, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze igitego cya mbere, gitsinzwe na Uwiyaremye Fidali, ku kazi gakomeye kari gakozwe na Mamadou Traore wafashe icyemezo asiga ubwugarizi bwa Al-Ahli Wad Medani.
Uyu mukino werekanye ko Mamadou Traoré ari umwe mu bo APR FC izubakiraho muri uyu mwaka, dore ko imipira myinshi iva mu kibuga hagati ijya kuri ba rutahizamu ari we iturukaho.
Gusa uyu mukinnyi ntaramenyerana na Memel Dao ugikoresha imbaraga nyinshi mu gushaka umupira, ariko myinshi muri yo ntayibyaze umusaruro, bikavamo amakosa menshi ya APR FC mu kibuga hagati.
Umunyezamu wa APR FC, Ernane Siluane, utaragize intangiriro nziza muri APR FC, yagaragaje ko nubwo hari abamushidikanyaho ariko ari umuhanga, kuko yakuyemo imipira ibiri harimo uwa Alex Asho wa Al-Ahli Medani, kandi barebanaga hagati yabo harimo nka metero imwe.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka ishyira mu kibuga Hakim Kiwanuka, asimbura Uwiyaremye Fidali, naho Nshimiyimana Yunusu ajyamo havamo Ishimwe Abdoul.
Nshimiyimana Yunusu yinjiraye igihunga, ndetse guhagarara nabi we na bagenzi be barimo Madou Zon, bishyurwa igitego cya mbere cyatsinzwe na Mohamed Hashm Takat wateye ishoti ahagaze wenyine.
Iki gitego kandi cyagiyemo mu gice cya kabiri cyagizwemo uruhare n’imbaraga nke za Byiringiro Gilbert, wasizwe na rutahizamu wa Al-Ahli Wad Medani, Moaz Al-Bakhakh.
Impinduka umutoza wa APR FC yakoze zo gushyira mu kibuga Rubuguza Jean Pierre, Daouda Yussif na Omborenga Fitina, byongereye imipira ya APR FC igana mu rubuga rw’amahina rwa Al-Ahli Wad Medani, iza no kubona igitego ku munota wa 74 cyashyizwemo na Rubuguza.
APR FC iracyahuzagurika mu bwugarizi bwayo, dore ko amakosa ya Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Ishimwe Christian yatezaga ibibazo inshuro nyinshi ku izamu rya APR FC.
Bigaragara ko ari ikibazo cy’igihe, kuko abakinnyi biganjemo abashya bataramenyerana n’abasanzwe mu ikipe, kandi Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, na we asa nk’utaremeza neza abakinnyi babanza mu kibuga ari ngenderwaho mu ikipe.
Abafana b’Ikipe y’Ingabo basigaye ari bake ku kibuga ugereranyije n’abasanzwe bayiherekeza, ndetse ni ko byari bimeze kuri uyu mukino yari yakiriye.
Uyu mukino wasize umwe mu bana bigishirizwa umupira w’amaguru mu irerero rya APR FC, aguye igihumure ari ku kibuga, ariko imbangukiragutabara yahabaye, ahabwa ubutabazi bw’ibanze.
Uyu wari umwe mu mikino yo kwitegura CAF Champions League, dore ko umukino wayo wa mbere na uteganyijwe ku wa 5 Nzeri 2026, i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Gusa mbere y’uko ikina uyu mukino, ishobora gukina undi mukino umwe wa gicuti n’ikipe ikomeye kugira ngo irusheho kumenyerana no kwitegura uyu mukino mpuzamahanga.
Amafoto: Nzayisingiza Fidele
Video: Ndacyayisenga Emmy



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!