Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri ryitabiriwe n’amakipe yo mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, imikino ya nyuma ibere ku kibuga cy’i Nyamirambo.
Amakipe 35 yakinnye iri rushanwa yarimo abana batarengeje imyaka 10, 13, 16 na 18, abitwaye neza bafashijwe na Minisiteri y’Ingabo kugera ku kibuga cyabereyeho imikino ya nyuma.
Ni irushanwa rya gatatu ryari riteguwe na gahunda yashyizweho n’abakanyujijeho mu mupira w’maguru mu Rwanda yiswe ‘Imizi Football Alliance’ itegura amarushanwa y’abato.
Binyuze mu muterankunga w’iri rushanwa ari we Banki ya Kigali, ababyeyi basobanuriwe uburyo babona inguzanyo zo kwishyurira abana babo amashuri, no kubazigamira ku nyungu yo hasi.
Amarerero ya APR FC yitwaye neza mu irushanwa, aho mu bahungu yegukanye Igikombe mu batarenge imyaka 16 itsinze Ingenzi FA igitego 1-0, yongera kugitwara mu bakobwa itsinze Imena FC kuri penaliti 2-0 nyuma y’uko banganyije 0-0.
Mu batarengeje imyaka 13, Aganze SC yatsinze Umurabyo kuri penaliti 2-1 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.
Irerero rya Niyibizi Ramdhan wakiniye APR FC, N.R.F, ryitwaye neza mu mikino y’abatarengeje imyaka 10, ryegukana Igikombe ritsinze The Rock FA ibitego 2-0.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!