00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentina n’u Buholandi, ninde uzahura n’u Budage ku mukino wa nyuma?

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 July 2014 saa 02:46
Yasuwe :

Ntibiremezwa niba kapiteni w’u Buholandi, Robin Van Persie urwaye mu nda ashobora gukina n’Argentina muri ½ cy’igikombe cy’Isi nubwo iyi nayo iba idafite Ángel di María wavunitse ku mukino w’u Bubiligi.
U Buholandi vs Argentina saa 22.00 @ Arena de São Paulo
Kubera ikibazo yagize mu nda, Van Persie yakoze imyitozo yihariye wenyine kuri uyu wa Kabiri mu gihe Nigel De Jong wari wavunitse tariki ya 29 Kamena yatunguranye agaruka mu myitozo.
Umutoza w’u Buholandi, Luis Van Gaal avuga ko (…)

Ntibiremezwa niba kapiteni w’u Buholandi, Robin Van Persie urwaye mu nda ashobora gukina n’Argentina muri ½ cy’igikombe cy’Isi nubwo iyi nayo iba idafite Ángel di María wavunitse ku mukino w’u Bubiligi.

U Buholandi vs Argentina saa 22.00 @ Arena de São Paulo

Kubera ikibazo yagize mu nda, Van Persie yakoze imyitozo yihariye wenyine kuri uyu wa Kabiri mu gihe Nigel De Jong wari wavunitse tariki ya 29 Kamena yatunguranye agaruka mu myitozo.

Umutoza w’u Buholandi, Luis Van Gaal avuga ko atajya akinisha kapiteni utameze neza, bityo bategereje kumenya niba Van Persie ameze neza yiteguye gukina.

Yagize ati “ Sinakiyemeza gukora ibisa nko guhubuka, ni umukinnyi w’ingenzi ariko niba atameze neza sinamushyira mu kibuga.”

Nyuma y'imvune, Agüero ashobora gusubira mu kibuga
Arjen Roben, umwe mu batwaye u Buholandi yitezweho byinshi

Van Gaal ntaremeza kandi niba Ron Vlaar na Leroy Fer bari bafite imvune ariko bakoze neza imyitozo yo kuwa Kabiri bashobora gukina.

Argentina yaherukaga bwa mbere muri ½ mu 1990 irakina idafite rutahizamu Di María wasezerewe mu gikombe cy’Isi avunitse ku mukino w’u Bubiligi nubwo Sergio Agüero yasubiye mu myitozo kimwe na myugariro Marcos Rojo uvuye mu bihano by’amakarita.

Aya makipe yahuye bwa mbere mu 1974, u Buholandi bwakinnye umupira uboneye (total football) butsinda ibitego 4-0, baje kwihorera nyuma y’imyaka ine ku mukino wa nyuma w’igikombe cyabereye muri Argentina.

Hitezwe impinduka n’ibyemezo bikarishye ku mutoza Van Gaal ushaka kugeza u Buholandi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Mu nshuro 8 bahuye, Argentina yabatsinze rimwe ku mukino wa nyuma wo mu 1978, banganya gatatu nubwo bataratsindirwa muri ½ mu nshuro 4 bagikinnye.

Intsinzi 4 Argentina yagize muri iki gikombe cy’Isi yabaga ari ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa ntibarabanzwa igitego mu mikino itanu bakinnye.

U Buholandi bugiye gukina ½ cy’irangiza ku nshuro ya gatatu mu bikombe bine biheruka.
Ibitego 12 Abaholandi batsinze mu gikombe cy’Isi byinjijwe n’abakinnyi 7 batandukanye.

Ikipe ya Van Gaal igeze ku mukino wa nyuma yaba ihuye n’amakipe atatu yayitsindiye ku mikino ya nyuma; mu 2010 na Espagne, 1978 na Argentina ndetse n’u Budage bahurira ku mukino wa nyuma bwabatsinze mu 1974.

Uyu mukino urayoborwa n’umusifuzi wo muri Turukiya, Cuneyt Cakir, yasifuye imikino 9 y’igikombe cy’Isi, mu mikino ibiri amaze gusifura [Brazil 0-0 Mexique na Algeria 1-1 u Burusiya] yatanzemo amakarita 8 y’umuhondo. U Buholandi niyo kipe ya gatatu imaze gukora amakosa menshi muri iki gikombe, 91.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages