00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine: Minisitiri yirukanywe nyuma yo gutegeka Messi gusaba imbabazi Abafaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 July 2024 saa 07:55
Yasuwe :

Minisitiri Wungirije wa Siporo muri Argentine, Julio Garro, yirukanywe nyuma yo kuvuga ko Lionel Messi akwiye gusaba imbabazi mu izina ry’Ikipe y’Igihugu kubera indirimbo yuzuyemo amagambo y’irondaruhu yaririmbwe yibasira u Bufaransa.

Julio Garro yirukanywe nyuma y’amasaha make avugiye kuri radio yo muri Argentine aho yasabye Messi gusaba imbabazi mu izina ry’abagize Ikipe y’Igihugu ya Argentine.

Ibyo byabaye nyuma y’uko Enzo Fernandez ukinira Chelsa, yagiye ku rubuga rwa Instagram agashyiraho amashusho ya bagenzi be baririmba aho bibasiraga u Bufaransa.

Ubwo yari yakiriwe na Urbana Play, Garro yagize ati "Ntekereza ko [Messi] akwiye gufata iya mbere, agasaba imbabazi zikwiye. Ni ko kandi byakagenze kuri Perezida wa Federasiyo ya Ruhago muri Argentine [Claudio Tapia]."

Yongeyeho ko ibyabaye "byasize Argentine ifite isura mbi nk’igihugu" ndetse byaba byiza "itanze urugero kugira ngo birangire".

Amagambo ya Garro yatumye ahita yirukanwa na Perezida wa Argentine, Javier Milei.

Ku mbuga nkoranyamabaga za Milei, hasohotse itangazo rigira riti "Ibiro bya Perezida biratangaza ko nta muyobozi ukwiye kubwira ikipe y’igihugu ya Argentine, ikipe yatwaye Igikombe cy’Isi na Copa America ebyiri, cyangwa undi munyagihugu wese, ibyo akwiriye kuvuga, ibyo akwiriye gutekereza n’ibyo agomba gukora."

Ryakomeje rigira riti "Ni yo mpamvu Julio Garro yatakaje umwanya wo kuba Minisitiri Wungirije ushinzwe Siporo."

Visi Perezida wa Argentine, Victoria Villarruel, we yagize ati "Nta gihugu kizadushyiraho iterabwoba kubera indirimbo y’ibibera mu kibuga cyangwa kubera kuvuga ukuri bo badashaka kwemera."

Yashimangiye ko Argentine ari igihugu cyibohoye, agaragaza ko ashyigikiye Enzo, Messi na bagenzi babo ndetse abashimira uburyo bamaze igihe bitwara neza.

Indi nkuru wasoma: U Bufaransa bwasabiye ibihano abakinnyi ba Argentine kubera irondaruhu

Julio Garro wari ushinzwe siporo (ibumoso), yirukanywe na Perezida Javier Milei (iburyo)
Messi yari yategetswe gusaba imbabazi mu izina rya bagenzi be kubera kwibasira u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages