Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo ‘Bafana Bafana’ izakina na Panama mu mikino ibiri ya gicuti yo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umukino wa mbere uzabera i Durban ku wa 27 Werurwe mu gihe uwa kabiri uzaba ku wa 31 Werurwe muri Cape Town.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agaruka kuri iyi mikino yombi, Broos yavuze ko yashakaga ko ikipe ye ihura n’amakipe akomeye muri Amerika, u Burayi na Aziya.
Gusa yahishuye ko Brésil yasabye miliyoni 5 z’Amadolari [miliyari 7,3 Frw) ngo ikinire na Bafana Bafana muri Afurika y’Epfo.
Ati “Lydia [Monyepao], Umuyobozi Mukuru wa SAFA yambwiye ko Brésil ishaka gukina natwe. Naravuze nti ‘byiza cyane. Kuki bitaba muri Gicurasi?’ Basabye miliyoni eshanu z’Amadolari kugira ngo baze. Mu mezi make ashize, na Argentine yashakaga ko dukinira muri Johannesburg. Yasabye miliyoni eshanu z’Amayero (miliyari 8,4 Frw).
Uyu mutoza ukomoka mu Bubiligi yanavuze ko nubwo bazakina na Panama ariko na yo hari icyo bazayiha.
Ati “Panama na yo ntabwo izazira ubuntu. Bazaza ariko ntabwo ari ubutembere cyangwa iki, oya. Uba ugomba kubishyura kugira ngo baze gukina iyo mikino yombi. SAFA yashyizemo imbaraga kugira ngo tubone Panama hano.”
Ku rundi ruhande, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, Keith Mweemba, aheruka kuvuga ko Argentine yabatumiye mu mukino wa gicuti uzaba ku wa 31 Werurwe ari yo izishyura byose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!