Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize tariki 31 Nyakanga 2022, mu mukino wahuzaga ikipe ya Garmense na Deportivo Independencia zo muri Argentine.
Cristian Tirone wakubise ingumi umusifuzi witwa Dalma Magali Cortadi yahise atwarwa n’inzego z’umutekano.
Uyu mukinnyi yakoze iri kosa nyuma nyuma yo guha ikarita y’umuhondo mugenzi we bakina mu ikipe imwe.
Uwahawe ikarita nta kintu kinini yabikozeho uretse kwereka umusifuzi ko amurenganyije.
Ariko nyuma yo kuzamura ikarita, nibwo Tirone yaturutse inyuma uyu musifuzi amukubita ingumi ku mutwe ahagana inyuma.
Iyi mirwano yahise ihoshwa n’undi musifuzi wo ku ruhande. Uyu mukino wahise uhagarikwa nyuma y’uko umusifuzi ajyanwe mu bitaro.
Abapolisi benshi bahise birukankira mu kibuga bata muri yombi Tirone.
Cortadi yavuze ko asabira uyu mukinnyi igihano kingana no kuba yareka umupira ubuzima bwe bwose.
Yagize ati “Ntagomba kuba muri club iyo ariyo yose. Umunyarugomo nk’uriya agomba kuba mu buzima bundi butari siporo.”
“Njye nabonye ibyo yakoze neza mu mashusho ariko ibyo yakoze ntibikwiriye ikiremwamuntu. Ntabwo tujya mu kibuga tugiye gukubitwa. Ndizera ko azishyura ibihwanye n’ibyo yakoze.”
Ibikorwa by’urugomo nk’ibi mu mupira w’amaguru, byaherukaga kuba muri Brésil muri Mata 2022, ubwo uwahoze ari umutoza wa Desportivo Ferroviaria, Rafael Soriano yakubitaga umutwe umusifuzi, bikamuviramo guhita yirukanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!