00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Argentine ya Messi ihengamirwaho mu Gikombe cy’Isi?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2026 saa 12:52
Yasuwe :

Argentine iri gushyira imbaraga zose mu guhagarara ku Gikombe cy’Isi iheruka kwegukana, ariko inzira ntiyayoroheye nk’uko benshi babitekerezaga ndetse hari abashimangira ko kugira ngo igere ku mukino wa nyuma uyu mwaka habayeho ukuboko kw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Mu gihe benshi batekerezaga ko yanyuze mu nzira yoroshye aho yahuye na Cap-Vert na Misiri mu mikino ibanza yo gukuranwamo, Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Albiceleste, yatsinze ayo makipe yombi bigoranye ku bitego 3-2.

Gusa intsinzi yabonye kuri Misiri yateje impaka, kuko iki gihugu cyo muri Afurika cyasabye FIFA kwirukana mu Gikombe cy’Isi abasifuzi bayoboye umukino wa 1/8 cyatsinzwemo n’iyi Argentine.

Misiri yavuze ko Argentine yahawe amahirwe menshi, ndetse ko habayeho kubogamira ku mukinnyi wayo ukomeye, Lionel Messi.

Nyuma y’umukino wabaye ku wa 7 Nyakanga 2026, Umutoza wa Misiri, Hossam Hassan, yavuze ko ikipe ye “yarenganyijwe” ndetse ko “itahawe ubutabera”.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko FIFA ishobora kuba yaragize uruhare mu kubogamira kuri Argentine.

Ati “Birashoboka ko bashakaga ko ikipe ifite Igikombe cy’Isi ikomeza mu irushanwa. Birashoboka ko bashakaga ko Messi akomeza guhatanira igikombe.”

Nyuma yaho, Argentine yongeye kugira amahirwe ubwo ikoranabuhanfa ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ryafashaga guhindura icyemezo cyatumye u Busuwisi busigarana abakinnyi 10, maze Albiceleste itsinda umukino wa ¼ ku bitego 3-1 hitabajwe iminota 30 y’inyongera.

Mu mukino wa ½ Argentine yatsinzemo u Bwongereza ibitego 2-1, hari n’ibindi byemezo by’abasifuzi byavugishije benshi.

Ese koko Argentine yahengamiweho muri iki Gikombe cy’Isi? Reka turebe ibyabaye kuri buri mikino yakinnye.

Argentine yatsinze u Busuwisi bwasigaranye abakinnyi 10 mu kibuga

U Busuwisi bwari bwatangiye kugaragaza imbaraga nyinshi mu mukino wabuhuje na Argentine, ndetse Dan Ndoye abutsindira igitego cyo kwishyura ku munota wa 67 w’umukino wa ¼ wabereye muri Kansas City.

Nyuma y’iminota itanu gusa, Breel Embolo yaguye hasi asaba coup-franc nyuma yo kugongana na Leandro Paredes.

Umusifuzi w’Umunya-Portugal, João Pedro da Silva Pinheiro, yahise atanga ikosa ndetse aha Paredes ikarita y’umuhondo.

Gusa abakoresha VAR baje kubona ko umusifuzi yari yibeshye, bavuga ko Embolo ari we wakoze ikosa ryo kwigusha kugira ngo ahabwe coup-franc. Umusifuzi yasabwe kujya kureba amashusho.

Byari bibi kuri Embolo kuko yari asanzwe afite ikarita y’umuhondo. Ubwo umusifuzi yahinduraga ikarita y’umuhondo ya Paredes akayiha Embolo, rutahizamu w’u Busuwusi yahise yerekwa ikarita itukura.

Gusa havutse ibibazo ku buryo iki cyemezo cyiswe “kwibeshya umukinnyi”, kuko byagaragaye ko umusifuzi yari yafashe icyemezo kitari cyo.

Mu by’ukuri, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yasabye abasifuzi ba VAR kutivanga mu byemezo byo kwigusha bakoresheje impamvu yo kwibeshya umukinnyi, kuko ribona ko ari ugukoresha nabi amabwiriza ya VAR.

Iyo iki cyemezo kitaza gufatwa, Argentine yari gukomeza gukina n’abakinnyi 11 b’u Busuwisi.

Uburyo Breel Embolo yahawemo ikarita itukura ku mukino wa Argentine na byo biracyavugisha benshi

Ibyemezo by’umukino wahuje Argentine n’u Bwongereza byahengamiye hamwe?

Argentine yakinnye umukino wayo wa ½ n’u Bwongereza ikoresha uburyo bukomeye bwo guhangana aho abakinnyi bageranagaho bigaragara.

Nyuma y’iminota itatu gusa umukino utangiye, Enzo Fernández yakoreye Elliot Anderson ikosa amuturutse inyuma, amukubita ukuboko ku ijosi.

Hari ababonye ko icyo gikorwa cyashoboraga gufatwa nk’ikosa rikomeye ryo gukubita undi mukinnyi, ariko Fernández ntiyanahawe ikarita y’umuhondo.

Hari abavuze ko ikarita itukura VAR yahaye Themba Zwane wa Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere na Mexique itari isobanutse cyane kurusha iryo kosa rya Fernández.

Hari abafana b’u Bwongereza bagaragaje ko igitego cy’intsinzi cya Argentine cyagombaga kwangwa kubera ikosa Lionel Messi yakoreye Djed Spence mbere y’uko kijyamo.

Bagereranyaga ibyabaye n’igitego Misiri yangiwe na VAR mu mukino wayo na Argentine, ariko igitego cyaremewe, Argentine ikomeza ku mukino wa nyuma itsinze ibitego 2-1.

Ikosa Enzo Fernandez yakoreye kuri Anderson ryavugishije menshi Abongereza

Ese hari ishingiro ku byo Misiri yaregeye?

Ikipe yo muri Afurika yari iyoboye umukino n’ibitego 2-0, hasigaye iminota 11 gusa ngo urangire, ndetse yari hafi kwandika amateka yo kugera muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.

Ariko ibintu byahise bihinduka ubwo Argentine yiminjiragamo agafu, ikishyura ibyo bitego ndetse igatsinda igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.

Misiri yavuze ko hari ibindi byihishe inyuma y’iyo ntsinzi.

Iki gihugu cyavuze ko cyasezerewe kubera “amakosa akomeye y’abasifuzi” ndetse no kubogama k’umusifuzi w’Umufaransa François Letexier n’itsinda rye.

Abanya-Misiri bari bangiwe igitego nyuma yo gusuzumwa na VAR, bagaragaza ko n’igitego cya nyuma cya Argentine cyari kwangwa muri ubwo buryo, akaba ari bo bahabwa penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Mohamed Salah mu rubuga rw’amahina.

Igitego cyiza cya Mostafa Zico cyanzwe nyuma y’uko Marwan Attia ahaniwe gukandagira ikirenge cya Lisandro Martínez mu ntangiriro z’igikorwa cyari kigamije kuvamo igitego.

Iki cyemezo cyateje impaka, ariko icyo gihe Misiri yari ikiyoboye umukino n’igitego 1-0, ndetse nyuma y’iminota icyenda iza kongera kubona ikindi.

Ntibyoroshye kugaragaza ko umukino wari guhindura isura iyo igitego cya Zico cyemerwa.

Misiri yizera ko hari ibihe bibiri bishobora kuba byari bikwiye gutuma ihabwa penaliti mbere y’uko Fernández atsinda igitego cyasoje umukino.

Hamdi Fathy yaguye hasi avuga ko Alexis Mac Allister yamufashe, ariko amashusho yasubiwemo ntiyagaragaje neza ko habaye ikosa.

Mohamed Salah na we yavuze ko Julian Álvarez yamukoreye ikosa mu rubuga rw’amahina.

Hari aho ibi bikorwa byombi byagereranywa; kuri Martínez no kuri Salah, kuko hombi habayeho gukoranaho ibirenge, ariko ntibyari bihagije kugira ngo hatangwe penaliti.

Hari abagaragaza ko igitego cya Argentine cyashobora kwangwa iyo Salah aza kuba ari hanze y’urubuga rw’amahina kuko icyo gihe VAR yari gusuzuma gusa niba hari ikosa ryabayeho, nk’uko byagenze kuri Martínez, aho gusuzuma niba hatangwa penaliti.

Ese byateje impaka? Yego. Ariko ntibihagije kugaragaza ko hari umugambi wo gufasha Messi cyangwa Argentine.

Misiri ntiyanyuzwe n'imisifurire yaranze umukino wayo na Argentine muri 1/8

U Bufaransa bwakinnye n’itsinda ry’abasifuzi bose baturuka muri Argentine

Ishyirwaho ry’abasifuzi bayoboye umukino wa ¼ wahuje u Bufaransa na Maroc ryateye benshi kwibaza.

Ni bwo bwa mbere muri iki Gikombe cy’Isi habaye umukino aho itsinda ryose ry’abasifuzi bari ku kibuga: Umusifuzi mukuru, abasifuzi bo ku mpande, umusifuzi wa kane ndetse n’umusimbura we, bose bakomoka mu gihugu kimwe.

Kandi icyo gihugu cyari Argentine.

Nyuma, FIFA yatangaje ko n’umusifuzi mukuru wa VAR na we ari Umunya-Argentine.

Mu yindi mikino ibiri Facundo Tello yari yasifuyemo, umusifuzi wa kane n’umusimbura we bari abo muri Arabie Saoudite, nyuma abandi bakomoka muri Colombie.

Abanenga iki cyemezo bavugaga ko Argentine yari kwifuza ko u Bufaransa busezererwa, kuko ari kimwe mu bihugu byahabwaga amahirwe menshi yo gutwara igikombe.

Uyu mukino wari umwe mu mikino ikomeye mu buzima bwa Tello, kuko wari umukino we wa kabiri wa ¼ mu Gikombe cy’Isi ku nshuro yikurikiranya. Gusa umusifuzi uri ku rwego nk’urwo ntashoboraga gufata ibyemezo bivuye mu kirere.

Gusa ibyo ntibyakuyeho ko benshi bibaza uburyo abasifuzi b’Abanya-Argentine bahabwa umukino nk’uwo.

Nubwo byari biteye impungenge ku ruhande rumwe, umukino warangiye nta mpaka zikomeye zibayeho, kuko u Bufaransa bwatsinze Maroc buyirusha ku bitego 2-0.

Abasifuzi bose bakoze ku mukino w'u Bufaransa na Maroc bari Abanya-Argentine

Messi yasimbutse ikarita itukura akomerezaho atsinda ibitego bitanu

Subiza amaso inyuma ku ntangiriro z’iri rushanwa, ubwo Lionel Messi yashoboraga guhabwa ikarita itukura.

Messi ntiyanahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Kapiteni wa Algérie, Aissa Mandi.

Nyuma haje kuba kimwe mu bintu byavuzwe cyane muri iki Gikombe cy’Isi, ndetse kizakomeza kugarukwaho n’ahazaza.

Folarin Balogun wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yahawe ikarita itukura nyuma yo gusuzumwa na VAR mu mukino na Bosnie-Herzégovine, mu buryo bwagereranywa n’ubwa Messi.

Aba bakinnyi bombi bakandagiye ku gice cyo hejuru cy’akaguru [ahagana mu ntege] k’uwo bari bahanganye.

Bivugwa ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoresheje igereranya ry’ibyabaye kuri Messi mu gusaba ko igihano cya Balogun cyavanwaho.

Iyo Messi aza guhabwa ikarita itukura, ntiyari gutsinda igitego cye cya kabiri n’icya gatatu kuri Algérie, cyangwa ngo atsinde ibitego bibiri kuri Autriche kuko yari kuba yahagaritswe, keretse iyo FIFA iza gukoresha ingingo ya 27 nk’uko yabigenje kuri Balogun.

Messi kandi ntiyari gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda wahuje Argentine na Jordanie, aho yongeye gutsinda igitego.

Ibyo byari gukuraho ibitego bitanu mu munani amaze gutsinda muri iri rushanwa.

Ese ibi byari uburyo bwihariye bwo gufasha Messi?

Hari abagaragaza ko Messi yari akwiye ikarita itukura ku ikosa yakoreye Aissa Mandi ku mukino we wa mbere mu Gikombe cy'Isi

Infantino yahoze aharanira kubona Messi akina?

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, asa n’ushaka guhora abona Lionel Messi akina mu marushanwa ayoborwa n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi.

Urugero rwatangwa ni Igikombe cy’Isi cy’Amakipe (Club World Cup) cyabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize, kikabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Habayeho gutinda gato mbere y’uko hamenyekana ikipe yari guhagararira igihugu cyari cyakiriye irushanwa.

Benshi bari biteze ko ari ikipe yari gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2025, kuko iri rushanwa rigenewe amakipe akomeye ku Isi hashingiwe ku buryo yitwaye. Ariko si ko byagenze!

Inter Miami ni yo yatoranyijwe kubera ko yari yatwaye igikombe cya MLS Supporters’ Shield mu 2024, gihabwa ikipe yagize amanota menshi muri shampiyona isanzwe.

Ni mu gihe Los Angeles Galaxy ari yo yaje gutwara Igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda imikino ya Play-offs.

Nubwo bimeze bityo, Inter Miami ni yo yatoranyijwe kujya mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe.

Ibi byatumye Messi abasha gukina umukino wo gufungura irushanwa wabereye kuri Hard Rock Stadium ya Inter Miami, aho yahuyemo na Al Ahly yo mu Misiri.

Perezida wa Gianni Infantino, avugwaho kuba umufana wa Messi nubwo nta bimenyetso bihari

Uburyo Igikombe cy’Isi cyakinwemo byahaye Argentine inzira yoroshye

FIFA yakoze impinduka nto ariko zikomeye ku buryo amakipe yashyizwe mu matsinda y’Igikombe cy’Isi mu Ukuboza.

Amakipe ane yari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa FIFA: U Bufaransa, Argentine, Espagne n’u Bwongereza, yashyizwe mu mpande zitandukanye z’ishusho y’imikino yo gukuranamo.

Bivuze ko iyo ayo makipe yari kuyobora amatsinda yayo, atari guhura mbere ya kimwe cya kabiri cy’irushanwa. Ni ko byagenze!

U Bufaransa na Espagne byashyizwe ku ruhande rumwe, mu gihe Argentina n’u Bwongereza byashyizwe ku rundi ruhande.

Impamvu yatanzwe ni ukugabanya amahirwe yo kubona imikino ikomeye ihuza amakipe akomeye hakiri kare mu irushanwa.

Ariko uko amatsinda arangiye na byo bishobora guha amwe mu makipe inzira yoroshye yo kugera kure.

Mu mikino ibanza yo gukuranamo, habayeho imikino ibiri gusa yahuje amakipe yari muri 10 ya mbere ku Isi: U Buholandi na Maroc ndetse na Espagne na Portugal.

Biragaragara ko Argentine yagize inzira yoroshye kurusha izindi, nubwo na yo itigeze ibona intsinzi byoroshye.

Muri 1/16 yatsinze Cap-Vert iri ku mwanya wa 67 ku Isi naho muri 1/18 itsinda Misiri iri ku mwanya wa 29, zombi ku bitego 3-2.

Mu mukino wa ¼, yahuye n’u Busuwisi bwari ku mwanya wa 19 ku Isi.

Ku rundi ruhande, u Bwongereza ntibwahuye n’ikipe iri muri 10 za mbere ku Isi kugeza ubwo bwakinaga na Argentine muri ½.

Gusa mbere bwari bwatsinze Mexique yari ku mwanya wa 14 ku Isi, mu mukino wa 1/8 wabereye kuri Stade Azteca.

Espagne yatsinze Portugal yari ku mwanya wa gatanu ku Isi, ikomeza itsinda u Bubiligi bwari ku mwanya wa cyenda.

U Bufaransa bwo bwahuye na Maroc yari ku mwanya wa karindwi mu makipe akomeye ku Isi muri ¼.

Muri uru rugendo, Argentine ni yo yagaragaye nk’iyagize amahirwe menshi.

Penaliti Argentine ikomeje guhabwa ziriyongera

Ubwo Argentine yatwaraga Igikombe cy’Isi cya 2022, yashyizeho amateka mashya ajyanye na penaliti.

Yahawe penaliti eshanu muri iryo rushanwa, zikaba ari zo nyinshi ikipe imwe yahawe mu Gikombe cy’Isi kimwe.

Mu 2026 na bwo Argentine ikomeje kuyobora urutonde rw’amakipe yahawe penaliti nyinshi, kuko imaze guhabwa eshatu.

Gusa Lionel Messi yananiwe gutsinda ebyiri muri zo, izo yateye mu mikino yakinnye na Autriche na Misiri.

Brésil, u Bwongereza, u Bufaransa n’u Busuwisi zo zahawe penaliti ebyiri muri iri rushanwa.

Argentine imaze guhabwa penaliti nyinshi mu Gikombe cy'Isi kurusha andi makipe kuva mu 2022

Ese hari ibimenyetso by’umugambi wo gufasha Argentine?

Nyuma yo kureba ibyabaye byose, ikibazo gikomeye gisigaye ni ukumenya niba koko hari umugambi wihishe inyuma wo gufasha Argentine gukomeza kugera ku gikombe.

Abashyigikira igitekerezo cy’uko hari kubogamira kuri Argentine bavuga ko hari ibintu byinshi byagiye bibaho nk’uko twabibonye hejuru.

Ariko abasesenguzi bavuga ko nubwo hari ibyemezo byateje impaka, nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko hari gahunda yateguwe yo guha Argentine amahirwe.

Mu mupira w’amaguru, amakosa y’abasifuzi, ibyemezo bya VAR ndetse n’amahirwe y’amakipe ni ibintu bikunze kubaho.

Kuba ikipe imwe ihura n’abasifuzi cyangwa ikabona ibyemezo biyifasha ntibihita bisobanura ko hari umugambi wo kuyishyigikira.

Argentine na yo yagize ibihe bikomeye muri iri rushanwa.

Nubwo yahuye n’amakipe yari munsi yayo ku rutonde rwa FIFA, yarahanganye cyane kugira ngo ibone intsinzi. Yatsinze Cap-Vert na Misiri ku bitego 3-2, kandi umukino wayo n’u Busuwisi na wo wagiye mu minota y’inyongera mbere yo gutsinda.

Ibi bigaragaza ko urugendo rwayo rutayoroheye nk’uko bamwe babitekereza.

Argentine iri mu makipe akunzwe cyane muri iki Gikombe cy’Isi, kandi kuba ifite Lionel Messi bituma buri cyemezo gifatwa mu mikino yayo gikurikiranwa cyane.

Iyo ikipe ifite umukinnyi uzwi ku rwego rwa Messi, amakosa cyangwa ibyemezo by’abasifuzi bikunze kurebwa cyane kurusha ahandi.

Niba Argentine izatwara igikombe cya kabiri yikurikiranya, bizaterwa ahanini n’ubushobozi bwayo mu kibuga kurusha ibindi byose.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uteganyijwe ku wa Cyumweru guhera Saa Tatu z’ijoro, aho uzahuza Argentine na Espagne.

Argentine ifite igikombe giheruka, yatwaye mu 2022, irashaka gutwara n'icy'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages