Argentine yinjiye neza mu mukino, ibanza guhusha uburyo bw’umupira watewe ku ruhande na Lautáro Martinez. Yafunguye amazamu ku munota wa karindwi ku mupira wasubijwe inyuma na Lionel Messi ari mu rubuga rw’amahina, usanga Martinez wawuboneje mu izamu.
Colombia yasatiriye cyane mu minota yakurikiyeho, ishaka kwishyura, ariko uburyo bwageragejwe n’abarimo Juan Cuadrado n’umupira watereshejwe umutwe na Yerry Mina, ntibwatanga umusaruro.
Byasabe gutegereza umunota wa 61, Luis Díaz yishyurira Colombia igitego cyatumye amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa za penaliti.
Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, yakuyemo penaliti eshatu zatewe na Davinson Sánchez , Yerry Mina na Edwin Cardona, afasha igihugu cye kugera ku mukino wa nyuma.
Lionel Messi, Leandro Daniel Paredes na Lautáro Martínez batsinze iza Argentine mu gihe indi yatewe hanze na Rodrigo De Paul.
Gutsinda uyu mukino bivuze ko Argentine izahura na Brésil ku mukino wa nyuma wa Copa América uzaba mu ijoro rishira ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2021, saa Munani z’ijoro.
Argentine yaherukaga guhura na Brésil mu irushanwa rya 2019, aho yasezerewe muri ½ n’iki gihugu cyaryakiriye uyu mwaka ndetse kikaba cyaregukanye Copa América inshuro zose (eshanu) yabereye ku butaka bwacyo.













Ibitekerezo 0