00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yakiriwe nk’umufana mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 November 2022 saa 01:24
Yasuwe :

Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz muri muzika Nyarwanda, yakiriwe nk’umufana mushya wa Rayon Sports ku mukino yaraye itsinzemo Sunrise FC igitego 1-0.

Ariel Wayz wari umaze iminsi atangarije kuri Radio Rwanda ko yihebeye ikipe ya Rayon Sports, icyo gihe yagize ati “Njye ndi umu Rayon abatari babizi babimenye.”

Kuwa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise igitego 1-0 cya Ndekwe Felix, uyu muhanzikazi yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele anamushyikiriza umwambaro wayo.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, yahaye ikaze Ariel Wayz mu ikipe y’i Gikundiro.

Yagize ati “Ariel Wayz twamuhaye kalibu mu muryango w’Igikundiro kuko akwiriye gukundwa ndetse n’ibihangano bye bikunditse. Arifuza kubana natwe mu rugendo rwo gutwara igikombe kandi ni byiza byadushimishije nk’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abakunzi ba Rayon".

Yakomeje agira ati "Ubu ibihangano bye aba Rayon tugiye kujya tubyumva kenshi kuko ari umwe muri twe.”

Ariel Wayz yatangiriye umuziki mu itsinda rya Symphony Band, kuva 2021 yatangire gukora ku giti cye aho afite indirimbo nyinshi zakunzwe nka Away, Goodluck n’izindi.

Perezida Uwayezu ashyikiriza Ariel Wayz umwambaro wa Rayon Sports
Ariel Wayz yahawe nimero umunani ku mwambaro wa Rayon Sports
Ariel Wayz yarebye umukino wa Rayon Sports na Sunrise FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages