Uyu musore uvuka mu Karere ka Rwamagana avuga ko yatangiye gukina umupira w’amaguru akurikiye mukuru we, gake gake na we agenda awukunda.
Urugendo rwe rwa ruhago rwatangiye mu 2015 ubwo yabonwaga n’umutoza wa Amigo Academy Training Center, Uwiragiye Hillary, uvuga ko yari umwana w’amagara mato ariko uzi gucenga cyane.
Ati “Yari umwana muto ari munsi y’imyaka 10. Ari muto, mugufi, adafite imbaraga ariko akamenya gucengesha umubiri cyane, ubona afite umupira ku kirenge.” Yatangiye akina mu izamu nyuma nza kumuhindurira umwanya.”
Benshi bemera ko umugisha w’ababyeyi ari ingenzi mu byo umuntu akora. Sindi Paul yatangiye gukina umupira w’amaguru nyina atabyumva, mu gihe se yamushyigikiraga cyane.
Se, Sindi Paul Papy ati “Iyo yaburaga umupira yakundaga kurira nta mahoro nabaga mfite. Yayibonana abandi bana agashaka kuyibambura bigatuma mpora mugurira iye. Naramushyigikiye cyane kuva ari umwana n’ubu kuko namuguriraga ibikoresho byose kugira ngo abashe gukina.”
Sindi Paul yinjiye mu makipe makuru akina kinyamwuga, ahereye muri Sunrise FC atatinzemo mbere yo kwerekeza mu Irerero rya Tsinda Batsinde.
Uyu mukinnyi yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe, mu 2023 ajya mu igeragezwa mu Ikipe ya KVC Westerlo yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi gusa ntibyagenda neza.
Ati “Nagiyeyo ndakora baranyishimira ariko ngira imbogamizi yo kuba nta bunararibonye mfite. Nagowe n’ururimi cyane kuko mu ikipe yose ni njye mwirabura wenyine warimo.”
Ntiwavuga Tsinda Batsinde ngo yibagirwe Alain Mukuralinda wayishinze, uwo Sindi Paul yita umubyeyi we.
Tariki ya 4 Mata 2025, kimwe n’abandi benshi Sindi Paul yakiriye inkuru mbi, ko Alain Mukuralinda yitabye Imana, ibyo avuga ko atarakira n’ubu.
Ati “Nari maze isaha ndi muri gym, umutoza Kassim ambwira ko birangiye (yapfuye), nangira kurira gukora birananira ndataha. Ni cyo kintu cyantunguye mu buzima n’ubu mba numva ntarabyumva. Twabanaga neza cyane kuko namufataga nk’umubyeyi wanjye.”
Sindi Paul Jesus avuga ko igihe azaba akina ku Mugabane w’i Burayi ari bwo azavuga ko yageze ku ntego ze mu mupira w’amaguru.




Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Niyonkuru Olivier





Ibitekerezo 0