Ku wa Kabiri, ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza cyatangaje ko umukino wa Brentford na Arsenal wari hafi gusubikwa, hasabwa ko abagize Arsenal bose bapimwa COVID-19 igitaraganya amasaha make mbere y’uko utangira.
Arsenal yakinnye uwo mukino idafite amwe mu mazina akomeye ndetse itsindwa irushwa na Brentford ibitego 2-0 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ku wa Kane, iyi kipe yatangaje ko abakinnyi bayo barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette, Willian na Alex Runarsson bamaze iminsi baranduye COVID-19.
Arsenal yavuze ko Aubameyang yamaze gukira ndetse byitezwe ko ashobora gukina umukino wa Chelsea ku Cyumweru nyuma y’uko yasibye uwa Brentford.
Gusa, abandi barimo Lacazette na Runarsson baracyari gukurikiranwa n’abaganga ndetse ntibazakina umukino wo ku Cyumweru mu gihe kuri Willian we hari amahirwe ko yahura n’ikipe yahozemo.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza asabwa kwipimisha COVID-19 inshuro ebyiri mu cyumweru mu gihe Arsenal byabaye ngombwa ko ibikora ku munsi w’umukino.
Abandi bakinnyi bafite ibibazo muri Arsenal ni Gabriel Magalhães wavunitse mu ivi ry’iburyo, Eddie Nketiah wavunitse akabombambari ku kirenge cy’iburyo kimwe na Thomas Partey ufite ikibazo nk’icyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!