Amakipe yombi yahuriye kuri Wembley Stadium yakira imikino itatu isoza iri rushanwa rya FA Cup kuva mu mwaka w’imikino wa 2007/08.
Ikipe zombi zatangiye umukino ziganaho, ariko birangira Arsenal ibonye imahirwe kurusha Manchester City kuko yatsinze igitego cya mbere cya rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 19, ku mupira wahinduwe na Nicolas Pépé.
Mu minota y’umukino yakurukiyeho Manchester City y’umutoza Pep Guardiola yatangiye igice cya kabiri isatira izamu rya Arsenal ishaka kwishyura, ariko uburyo bwabonywe n’abakinnyi bayo ntacyo bwatanze.
Ku umunota wa 71, Pierre-Emerick Aubameyang yongeye kureba mu izamu rya Manchester City, atsindira Arsenal igitego cya kabiri ku mupira yaraherejwe na Kieran Tierney.
Gutsinda uyu mukino byafashije Arsenal kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup ku nshuro ya 21, akaba ariyo kipe ihageze kenshi kurusha izindi ndetse niyo imaze kwegukana iri rushanwa kenshi (13).
Ku mukino wa nyuma, Arsenal izahura n’ikipe itsinda hagati ya Chelsea na Manchester United zihura kuri iki Cyumweru saa 19:00.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!