Umukinnyi warangije shampiyona afite ibitego byinshi, Iradukunda Callixte yatsinzemo bitatu, mbere y’uko Imanizabayo Florence ashyiramo icya kane cya As Kigali WFc, maze ishimangira ibigwi byayo nk’indahangarwa muri ruhago y’abagore mu Rwanda.
Ibitego bitatu Iradukunda yatsinze kuri uyu wa Gatandatu byatumye agira ibitego 22 yatsinze mu mikino 14 gusa.
AS Kigali byatumye irangiza shampiyona itaratsindwa na rimwe, itsinda andi makipe ibitego 82 mu gihe yo yinjijwe ibitego bine gusa, maze irangiza shampiyona n’amanota 42.
Mu mukino wari witabiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent de Gaulle n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamulinda, AS Kigali WFc yashyikirijwe igikombe cya shampiyona giherekejwe na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
ES Mutunda WFC yarangije shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 29, yo ikaba yarabashije gutsinda imikino 9, inganya ibiri, itsindwa itatu.
Kamonyi WFC yarangije ku mwanya wa gatatu n’amanota 27; Rambura WFC irangiza ari iya kane n’amanota 22; Inyemera WFC iza ku mwanya wa gatanu n’amanota 17; Bugesera WFC iba iya gatandatu n’amanota 13 naho Gakenke WFC na Nyagatare WFC ziza ari iza karindwi n’umunani imwe ifite amanota atandatu indi ane nk’uko zikurikiranye.
Ikipe ya Scandinavia y’i Rubavu yegukanye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya kabiri yahise izamuka mu cyiciro cya mbere, mu gihe Nyagatare WFc yo yamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Biteganyijwe ko shampiyona itaha y’abagore izatangira muri Mutarama 2018 ku matariki azatangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO