00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AS Kigali iheruka kwirukana umutoza yatsinze Kiyovu Sports yahawe ikarita itukura (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 April 2019 saa 07:34
Yasuwe :

Igitego cya Bishira Latif mu gice cya kabiri cy’umukino, cyahesheje AS Kigali intsinzi ya mbere mu mikino itandatu, ubwo yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

AS Kigali yari imaze imikino itanu nta ntsinzi nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1 ku munsi wa 18 wa shampiyona, yirukanye umutoza wayo Masudi Djuma ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Iyi kipe y’umujyi wa Kigali yatojwe na Mateso Jean de Dieu uyu munsi, yaherukaga gutsindira Kiyovu kuri iki kibuga muri Mutarama 2015.

Umukino wo ku uyu wa Gatanu, waranzwe no gusatirana ku makipe yombi. Yamin Salum yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yazamukanye wenyine, abasha gutambuka hagati y’abakinnyi ba AS Kigali agera mu rubuga rw’amahina, aho yateye ishoti mu izamu, umupira ukurwamo na Bate Shamiru.

Ku mupira muremure wari utewe mu izamu, Ndoli Jean Claude yasimbutse awushyira muri koruneri yatewe na Niyomugabo Claude na bwo uyu munyezamu wa Kiyovu Sports, akubita umupira ibipfunsi.

Ishimwe Kevin yahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina, umupira ukurwamo na Ndoli Jean Claude wahise ugobokwa na kapiteni we Ngirimana Alexis, awushyira muri koruneri.

Amakipe yombi akiva kuruhuka, Ishimwe Kevin yacomekeye Nsabimana Eric umupira mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikomeye mu izamu, Ndoli Jean Claude awushyira muri koruneri.

Nyuma y’iminota ibiri, AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bishira Latif ku mupira wavuye ku ikosa ryakozwe na Ahoyikuye Jean Paul, rihanwa na Ndayisenga Fuadi wateye umupira, ushyirwaho umutwe na Ssentongo Saifi, usanga Bishira Latif wazamutse mu kirere awuterana abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports.

Ahagana ku munota wa 70, Kiyovu Sports yashushije igitego cyabazwe ubwo Armel Ghislain na Nizeyimana Jean Claude ’Rutsiro’ bagonganiraga ku mupira waje guterwa na Rutsiro, ukurwa mu izamu na Ngandu Omar n’umutwe.

AS Kigali yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira Ndarusanze yacishije kuri Ahoyikuye Jean Paul, awutanga kuri Benedata Janvier wawuhinduriye mu izamu, ukozweho na Murengezi Rodrigue ujya hejuru.

Kiyovu Sports yasatiriye AS Kigali mu minota ya nyuma y’umukino, ishaka igitego cyo kwishyura, ibona uburyo burimo ubwa Kalisa Rachid wateye umupira mu rubuga rw’amahina, ukorwaho na Nizeyimana Jean Claude n’umutwe maze usanga Herron Berrian wateye ishoti rikomeye, uramutenguha ujya ku ruhande.

Mu minota y’inyongera, ku munota wa kabiri muri itatu yari yongerewemo, rutahizamu wa Kiyovu Sport, Armel Ghislain, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Benedata Janvier. Armel yari yabonye iya mbere ku munota wa 57 ubwo yakiniraga nabi Ntamuhanga Tumaine.

Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali gufata umwanya wa gatandatu n’amanota 33 mu gihe Kiyovu SC yo yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 38.

Undi mukino wabaye uyu munsi, Kirehe FC yatsinze Gicumbi FC y’abakinnyi 10 igitego 1-0. Nshimiyimana Aboubakar ni we wahawe ikarita itukura ku ruhande rw’abashyitsi.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Ntamuhanga Tumaine Tity (c), Benedata Janvier, Niyomugabo Jean Claude, Ishimwe Kevin, Ndayisenga Fuadi, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ndarusanze Jean Claude, ssentongo Saifi (Ruhinda Farouk) na Nsabimana Eric.

Kiyovu Sports: Ndoli Jean Claude, Ngirimana Alexis (c), Serumogo Ali, Ahoyikuye Jean Paul ‘Mukonya’, Rwabuhihi Aime Placide, Habamahoro Vincent, Kalisa Rachid, Herron Scarla Berrian, Yamin Salum, Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ na Armel Ghislain Djimoe.

Gahunday’umunsi wa 24 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata

Kirehe FC 1-0 Gicumbi FC
AS Kigali 1-0 SC Kiyovu

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata

Marines FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)
Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi)
APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata

AS Muhanga vs Rayon Sports FC (Stade Muhanga)
Mukura VS vs Police FC (Stade Huye)
Etincelles FC vs Amagaju FC (Stade Umuganda)

Abafana ba Kiyovu Sport bari babukereye
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira igitego
Abakinnyi ba AS Kigali bishimiye kongera kubona intsinzi
Abatoza bombi basuhuzanya ubwo umukino wari urangiye
Abayovu ntibabyumvaga
Armel Ghislain agerageza gucenga Bishira Latif
Armel Ghislain nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Bate Shamiru yagoye Kiyovu SC yigeze gukinira
Bate Shamiru yitwaye neza muri uyu mukino
Hari imyanya myinshi yari iticawemo
Ishimwe Kevin ni umwe mu bakinnyi bagoye Kiyovu
Jimmy Mulisa na Didier Bizimana ba APR FC barebye aya makipe yombi bazahura
Kirasa Alain utoza Kiyovu Sports
Kiyovu Sports yahawe ikarita itukura mu minota ya nyuma
Mateso Jean de Dieu ni we wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Masudi
Mbarushimana Shaban utoza AS Kigali y'abagore
Ndayisenga Fuadi yasimbuwe nyuma yo kugira uruhare mu gitego
Ngandu Omar yari yakaniye Armel Ghislain
Ngirimana Alexis yagoye Ssentongo Saifi
Niyomugabo Jean Claude yakinnye neza
Nshimiyimana Eric yari yaje kureba ikipe yatozaga
Rwabuhihi mu kirere akura umupira kuri Murengezi
Umufana wa Rayon Sports, Rwarutabura, yarebye uyu mukino
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent yarebye uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages