Muri iyi baruwa, basabye ko bitarenze italiki ya 9 Kamena, Umujyi wa Kigali ugomba kuba wishyuye ibirarane by’abakinnyi bimaze amezi arindwi bingana miliyoni 149.9 Frw, ndetse wanditse ibaruwa yemeza ko uzatanga agera kuri miliyoni 600 Frw iyi kipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Ubuyobozi bwa As Kigali bwatangaje ko mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira Ferwafa buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.
Ibi bikazajyana no guhita basesa amasezerano y’abakinnyi babo bose aho ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ko bwakwishyura abakinnyi ibirarane bari bafitiwe bakajya gushakira ahandi.
Ibibazo by’amikoro mu ikipe ya As Kigali bimaze igihe bivugwa aho byanatumye Fabrice Shema wari Perezida wayo yegura ikipe ayisigira Seka Fred wari Vice Perezida we, gusa na we akaba yaraje kwegura mu kwezi gushize.
Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni Martine yatubwiye ko amafaranga bageneye As Kigali uyu mwaka yatanzwe kandi ko nta yandi bazongeraho.
Ati:“ Amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ahabwa inkunga uko buri mwaka w’Ingengo y’Imari utangiye. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari (2023/2024) ari AS Kigali y’Abagabo n’Abagore n’andi makipe yose aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ingengo y’imari yari igenewe ayo makipe yamaze kuyihabwa."
“Umujyi wa Kigali muri buri mwaka w’Ingengo y’imari ugenera AS Kigali y’abagabo miliyoni 150 Frw naho iy’abagore ikagenerwa miliyoni 90 Frw”.
Ibi bikaba bivuze ko mu gihe Umujyi wa Kigali utakwisubira, byasiga AS Kigali iseshwe igasezera mu cyiciro cya mbere cyane ko kuri ubu isa nk’aho nta bayobozi inasigaranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!