Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Werurwe 2023, AS Kigali izakina umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda yakira Rayon Sports kuri Stade ya Muhanga.
Perezida Perezida wa AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice agaruka kuri uyu mukino, yahaye icyizere abafana ndetse anavuga ko impande zose zakozweho kugira amanota atatu aboneke.
Yagize ati “Umukino wa Rayon Sports navuga ko utoroshye ariko turi kuyitegura neza kandi dufite amahirwe yo gutsinda. Turakora ibisabwa byose twongera imbaraga mu mitoreze, mu bakinnyi ubwabo tubashyira mu mwuka mwiza watuma tubona intsinzi.”
“Sinavuga byinshi ariko hari icyo mbwira abafana bacu ndetse ntanga n’ubutumwa ku ba Rayon Sports, turiteguye.”
Shema yavuze ko nta rirarenga imikino isigaye ishobora kugaragaza itandukaniro.
Ati “Turacyafite amahirwe. Ntabwo navuga ko iminsi umunani isigaye ya Shampiyona twarekeye aho. Hari igihe ikipe ica mu bihe nk’ibyo tumazemo iminsi, ariko hari n’amahirwe yo kugaruka kuko turaganira bihagije.”
“Dufite abakinnyi bafite imvune ariko nabo ntabwo ari benshi, turizera ko ubuvuzi bari kubuhabwa neza, kandi amakipe aturi imbere ntiturakina na yo. Niduhura bizadusaba imbaraga ariko tuzabigeraho.”
AS Kigali ni imwe mu makipe yasoje igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda ihagaze neza ku buryo benshi bayihaga amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe.
Mu karuhuko k’igice cya mbere yagaragaye no ku isoko ryo kugura abakinnyi, yongeramo amaraso mashya aganisha ku kuba yakwegukana iki gikombe.
Kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 38, aho irushwa amanota umunani na APR FC iyoboye Shampiyona.
Mu mikino icumi iheruka gukina yatsinzemo ine, inganya ibiri ndetse itsindwa indi ine.








Ibitekerezo 0