Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019 nibwo hakinwe iyi mikino y’umunsi wa kabiri aho Rayon Sports yaje guhangana na AS Kigali yahaye umwanya abakinnyi bari mu igeragezwa; Robert Ndatimana na Ndayisenga Kevin, rutahizamu w'Umurundi wavuye muri Jomo Cosmos FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y'epfo.

Umwanzuro wo kubabanza mu kibuga Robertinho yawufashe afatanyije na Wagner do Nascimento Silva ukomoka muri Brésil, umutoza wungirije watangiye akazi muri Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Masudi Djuma nta mpinduka yakoze ku bakinnyi 11 yakoresheje ubwo ikipe ye yatsindaga APR FC mu mpera z’icyumweru gishize, ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Intwari.

Uyu mukino wabereye imbere y’abafana basaga ibihumbi 10 bari muri Stade ya Kigali, waranzwe no guhererekanya neza kwa AS Kigali mu gice cya mbere aho yashoboraga kubona igitego ku munota wa 30, ariko umusifuzi w’umukino, Ruzindana Nsoro, yemeza ko habayeho kurarira.

Ni ku mupira wazamukanywe neza na Nshimiyimana Ibrahim, acomekera neza Ishimwe Kevin ahita ahindukiza Andre Mazimpaka urindira Rayon Sports, ariko asanga umusifuzi wo ku ruhande Safari Hamissi aba yazamuye igitambaro.

Umutoza Masudi Djuma yasimbuje ku munota wa 42 akuramo myugariro Harerimana Rachid Leon atanga umwanya kuri Nova Bayama wahanganye na Rayon Sports yamwirukanye mu kwezi gushize, ariko ntibyagira icyo bihindura, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi ishaka igitego mu minota ya mbere, bituma AS Kigali ikora amakosa menshi igerageza kugarira, arimo n’iryo ku munota wa 49 Nsabimana Eric Zidane yakoreye Mugisha Gilbert wari winjiye mu kibuga asimbuye Robert Ndatimana.
Yamuserebetse akoresheje amaguru yombi bimuhesha ikarita y’umuhondo ya kabiri bimuviramo ikarita itukura, AS Kigali ikina iminota 41 ari abakinnyi 10 gusa.

Umubare munini w’abakinnyi mu kibuga ntacyo wafashije Rayon Sports kuko yahushije amahirwe menshi yashoboraga kuyihesha ibitego nko ku munota wa 77 n’uwa 79 ku mashoti yatewe na Donkor Prosper Kuka na Sefu Niyonzima Olivier, ariko umunyezamu Bate Shamiru atabara ikipe ye.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, wongerera AS Kigali amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Intwari kuko ubu irasabwa gutsinda Etincelles FC ku munsi wa nyuma w'irushanwa, ikuzuza amanota arindwi.

Abakeba APR FC na Rayon Sports banganyije ku mukino uzasoza iri rushanwa, AS Kigali yahita yegukana igikombe irusha Rayon Sports amanota abiri. APR FC itsinze, Masudi Djuma n’abakinnyi be bagitwara barusha APR FC inota rimwe naho Rayon Sports yo itsinze APR FC byasaba kubara umubare w'ibitego zizigamye kuko yahita inganya na AS Kigali amanota arindwi.

Uko amakipe akurikiranye mu gikombe cy’Intwari

1. Rayon Sports: Amanota 4, izigamye ibitego 2
2. AS Kigali: Amanota 4, izigamye igitego 1
3. APR FC: Amanota 3, izigamye ibitego 3
4. Etincelles FC : Amanota 0, ifite umwenda w’ibitego 6

Abafana bari babukereye
Abafana bari babukereye
Uyu we yari yisize amarangi y'ikipe afana, Rayon Sports
Uyu we yari yisize amarangi y'ikipe afana, Rayon Sports
Abafana ba APR FC bishimiye kunganya kw'aya makipe ariko bishobora kubatesha igikombe nubwo bakwitsindira Rayon Sports
Abafana ba APR FC bishimiye kunganya kw'aya makipe ariko bishobora kubatesha igikombe nubwo bakwitsindira Rayon Sports
Abafana ba AS Kigali bafatanyaga n'aba APR FC gukomera umukeba
Abafana ba AS Kigali bafatanyaga n'aba APR FC gukomera umukeba
Nsabimana Eric Zidane bamuhaye ikarita y'umuhondo ya kabiri ikurikirwa n'itukura
Nsabimana Eric Zidane bamuhaye ikarita y'umuhondo ya kabiri ikurikirwa n'itukura
Yahise asohoka mu kibuga
Yahise asohoka mu kibuga
Abakinnyi ba APR bakurikirana uko umukino w'abakeba ugenda
Abakinnyi ba APR bakurikirana uko umukino w'abakeba ugenda
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Michael Sarpong ntabwo banyuzwe n'ibyavuye mu mukino
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Michael Sarpong ntabwo banyuzwe n'ibyavuye mu mukino
Amashoti ya kure ya Sarpong Michael ntacyo yatanze
Amashoti ya kure ya Sarpong Michael ntacyo yatanze
AS Kigali na Rayon Sports, nk'uko bisanzwe gushyamirana ntibibura
AS Kigali na Rayon Sports, nk'uko bisanzwe gushyamirana ntibibura
Ba myugariro ba AS Kigali bahagaze neza bahagarika umuvuduko wa Rayon  Sports nubwo bari bake
Ba myugariro ba AS Kigali bahagaze neza bahagarika umuvuduko wa Rayon Sports nubwo bari bake
Bagiye inama inshuro nyinshi ariko zipfa ubusa
Bagiye inama inshuro nyinshi ariko zipfa ubusa
Basifuye ko umukino urangiye, abafana ba APR FC bamwenyuye
Basifuye ko umukino urangiye, abafana ba APR FC bamwenyuye
Bate Shamiru yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Bate Shamiru yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Donkor Prosper Kuka ahanganira umupira na myugariro w'umurundi Ngandu Omar
Donkor Prosper Kuka ahanganira umupira na myugariro w'umurundi Ngandu Omar
I Nyamirambo hari hari Nyirantarengwa ku kibuga
I Nyamirambo hari hari Nyirantarengwa ku kibuga
Iradukunda Eric Radu yahanganaga na AS Kigali yavuyemo mu mpeshyi ya 2018
Iradukunda Eric Radu yahanganaga na AS Kigali yavuyemo mu mpeshyi ya 2018
Itsinda ry'abatoza bayobowe na Robertinho rirasabwa gushaka intsinzi imbere ya APR FC byanze bikunze
Itsinda ry'abatoza bayobowe na Robertinho rirasabwa gushaka intsinzi imbere ya APR FC byanze bikunze
Kevin Ndayisenga yahawe iminota 57 ariko ntabwo yigaragaje
Kevin Ndayisenga yahawe iminota 57 ariko ntabwo yigaragaje
Mu gice cya kabiri AS Kigali yakoze amakosa menshi
Mu gice cya kabiri AS Kigali yakoze amakosa menshi
Mu minota ya nyuma, iyo igitego cyabuze ingoma ziba zivuga ariko ijwi ridasohoka
Mu minota ya nyuma, iyo igitego cyabuze ingoma ziba zivuga ariko ijwi ridasohoka
Muri stade abafana ba APR FC n'aba Rayon Sports baba bagabanyijwe n'uruzitiro ngo badashyamirana
Muri stade abafana ba APR FC n'aba Rayon Sports baba bagabanyijwe n'uruzitiro ngo badashyamirana
Muri stade icupa rya Skol riba rimirwa
Muri stade icupa rya Skol riba rimirwa
Niyomugabo Jean Claude yugariye neza kugeza ku munota wa nyuma
Niyomugabo Jean Claude yugariye neza kugeza ku munota wa nyuma
Nova Bayama yahanganye na Rayon Sports yamwirukanye mu kwezi gushize
Nova Bayama yahanganye na Rayon Sports yamwirukanye mu kwezi gushize
Nyuma yo gusinya amezi atandatu, Raphael DaSilva yinjiye mu mukino asimbuye
Nyuma yo gusinya amezi atandatu, Raphael DaSilva yinjiye mu mukino asimbuye
Raphael DaSilva yakinnye iminota 33 ariko ntiyayibyaza umusaruro
Raphael DaSilva yakinnye iminota 33 ariko ntiyayibyaza umusaruro
Robertinho asaba abakinnyi be gukomeza gusatira
Robertinho asaba abakinnyi be gukomeza gusatira
Ruhago ntaho ijya, yanyuzagamo akibutsa abafana Masudi wa kera
Ruhago ntaho ijya, yanyuzagamo akibutsa abafana Masudi wa kera
Shamiru yanyuzagamo akaryohereza abafana yitendeka ku mutambiko w'izamu nyuma yo gutabara ikipe ye
Shamiru yanyuzagamo akaryohereza abafana yitendeka ku mutambiko w'izamu nyuma yo gutabara ikipe ye
Shamiru yatowe na benshi nk'umukinnyi w'umukino
Shamiru yatowe na benshi nk'umukinnyi w'umukino
Umukino wihutaga ku buryo  byasabye Umusifuzi Ruzindana wawuyoboye gushaka amazi ngo agarure ubuyanja
Umukino wihutaga ku buryo byasabye Umusifuzi Ruzindana wawuyoboye gushaka amazi ngo agarure ubuyanja
Wari umukino unogeye ijisho nubwo ibitego byabuze
Wari umukino unogeye ijisho nubwo ibitego byabuze

Amafoto: Ntare Julius