AS Kigali irakina na ASAS Djibouti Telecom kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, saa kumi n’ebyiri za Kigali mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Cassa Mbungo yagize ati “Kubona amashusho byagoranye, ariko mfite amakuru y’abakinnyi ku giti cyabo, ndakoresha amayeri yo kubanza kwiga ikipe mu minota 15 ya mbere. Intego ni ugutsinda tukabona igitego cyo hanze kuko muri Afurika kiracyabara ariko bitanakunze turirinda gutsindwa”.

Yakomeje avuga kutabona amashusho ya ASAS Djibouti Telecom bidakwiye gutera impungenge abafana, kuko hari nubwo wayareba ariko ukabona ibitandukanye mu kibuga.

Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna, yavuze ko bagize urugendo rurerure, ariko abakinnyi bagenzi be bose bameze neza kandi biteguye neza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Umwuka ni mwiza mu ikipe. Ni umukino twiteguye neza, ariko ni umukino utoroshye kuko turi iw’abandi ariko kubera ko hari inshingano twazanye ndumva tuzawuhagararamo neza.”

Mu butumwa yageneye abafana ba AS Kigali n’Abanyarwanda muri rusange, Haruna Niyonzima yijeje ko bagomba kwitwara neza.

Ati “Ndabwira abafana ba AS Kigali aho bari hose ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, turi hano nk’Abanyarwanda duhagarariye igihugu cyacu, tugomba guhagararira neza AS Kigali ndetse tugahagararira n’igihugu cyacu neza. Tugomba kucyimana aho turi hose, bose bakamenya ko turi Abanyarwanda.”

Mu myitozo ya nyuma kandi AS Kigali yasuwe na Alexandre Song wahoze ukina muri Arsenal na Barcelona, ubu ukina muri AS Arta Solar yo muri Djibouti.

Si ubwa mbere Song ahuye na AS Kigali kuko muri 2020 amakipe yombi yakinnye umukino wa gicuti.

Umukino wo kwishyura hagati ya AS Kigali na ASAS Djibouti Telecom uteganyijwe tariki 18 Nzeri 2022 i Huye.

AS Kigali yakoreye imyitozo ku kibuga ikiniraho na ASAS Djibouti Telecom
AS Kigali yakoreye imyitozo ku kibuga ikiniraho na ASAS Djibouti Telecom
Umutoza Cassa Mbungo yahize gutsindira ASAS Djibouti Telecom iwayo
Umutoza Cassa Mbungo yahize gutsindira ASAS Djibouti Telecom iwayo
Tchabalala ni rutahizamu wa AS Kigali witezweho byinshi muri uyu mukino
Tchabalala ni rutahizamu wa AS Kigali witezweho byinshi muri uyu mukino
Alexandre Song wamenyekanye muri Arsenal na FC Barcelona yasuye AS Kigali mu myitozo
Alexandre Song wamenyekanye muri Arsenal na FC Barcelona yasuye AS Kigali mu myitozo