Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda, rikomeje gushyuha cyane ko abakinnyi benshi basoje amasezerano yabo mu makipe bakiniraga.

AS Kigali FC nk’ikipe izasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya CAF Confederation, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Kalisa Rashid wayijemo mu 2019.

Iyi kipe kandi yasinyishije rutahizamu Saba Robert amasezerano y’imyaka ibiri nyuma y’uko atsindiye Kiyovu ibitego icumi muri shampiyona.

Uretse aba bombi, iyi kipe yasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC, amasezerano y'imyaka ibiri.

Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yamaze gutakaza Hakizimana Muhadjiri werekeje muri Police FC. Ibiganiro byo kongera amasezerano Nsabimana Eric "Zidane" bikaba birimbanyije hagati y’impande zombi.

Iyi kipe yabaye iya kabiri nyuma yo gusoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri nta mukino itsinzwe muri 13 yakinnye.

Kalisa Rashid yahisemo kongera amasezerano muri AS Kigali FC
Kalisa Rashid yahisemo kongera amasezerano muri AS Kigali FC
Robert Saba yatsindiye Kiyovu Sports ibitego icumi
Robert Saba yatsindiye Kiyovu Sports ibitego icumi