Imyitozo yamaze isaha imwe kuva Saa Tatu kugera Saa Yine za mu gitondo. Yarangiye kare kugira ngo abakinnyi n'abatoza bajye kwitegura urugendo rugana muri Libya.
As Kigali yakoze imyitozo yoroherje ariko yari yiganjemo gutera mu izamu no gutera penaliti mu gihe bazanganya 0-0.
Ni imyitozo yari ishingiye mu kwitegura gushaka ibitego kuko aricyo kizayemerera gutambuka imbere ya Al Nasr.
Umutoza wungirije wa AS Kigali, Shabani Shaban , yavuze ko ko bafite icyizere cyo guhangana kandi ko bakitwara neza.
Ati "Imyitozo tumazemo iminsi yagenze neza kandi yaradufashije cyane. Ni imyitozo yibandaga ku gukosora amakosa yabaye ku mukino wabanje. Turizera ko tumeze neza kandi intsinzi izaboneka."
Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima, yashimangiye ko bazatahukana intsinzi kuko biteguye neza.
Ati "Twakoze ibishoboka byose ngo tuzabashe guhangana n'uwo duhanganye kuko twaramubonye. Twese tumeze neza nta mvune dufite, usibye Tuyisenge Jacques uzasigara kuko afite akabazo gato."
Ikipe ya AS Kigali iri kwitegura umukino wo kwishyura w’Ijonjora rya Kabiri rya CAF Confederation Cup ugomba kuyihuza na Al Nasr. Abakinnyi n'abatoza bayo barahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Ukwakira berekeza muri Libya.
AS Kigali isabwa gutsinda no kunganya mu buryo ubwo ari bwo bwose burimo igitego kugira ngo ibone amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho aho yahura n’ikipe izaba yasezerewe muri CAF Champions League mbere yo kugera mu matsinda nk’intego yihaye muri uyu mwaka w’imikino.
Reba urutonde rw’abakinnyi bagomba kwerekeza i Benghazi
















Amafoto: Ntare Julius






Ibitekerezo 0