Ku wa 13 Gashyantare 2023 ni bwo Sunrise FC yahagaritse abatoza bayo babiri, Seninga Innocent wari Umutoza Mukuru na Tugirimana Gilbert uzwi nka Cannavaro Umwungirije, nyuma yo kumara imikino itatu batabona intsinzi.
Nyuma y’iminsi itatu, iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare, yasuye AS Kigali mu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota atatu.
Muri uyu mukino AS Kigali yawinjiyemo mbere ya Sunrise FC, yubakira umupira mu kibuga hagati ndetse inabyaza umusaruro Akuki Djibrine wakorerwagaho amakosa menshi.
AS Kigali yabonye koruneri ya mbere muri uyu mukino yabonetse ivuye ku mupira Hussein Tshabalala yazamukanye mu rubuga rw’umunyezamu ariko ba myugariro bari bahagaze neza bawukuramo.
Sunrise FC na yo yahise ikina imipira inyura mu mpande ariko miremire yohererezwaga Samson Babuwa ariko imyinshi yasangaga yaraririye.
Uburyo bwa mbere bukomeye AS Kigali yabubonye ku mupira wazamukanywe na Rukundo Denis, ahererekanya na Jacques Tuyisenge ariko Tshabalala agerageje gushyiraho umutwe umunyezamu Mfashingabo Didier awukuramo.
Byasabye umunota wa gatandatu kugira ngo haboneke igitego cya mbere muri uyu mukino. Iki gitego cyashyizwemo na Rukundo Denis ku ishoti rikomeye cyane, abakinnyi ba Sunrise FC bamaze gukiza izamu mu kavuyo kenshi, kavuye ku mupira washyizwe mu rubuga rw’amahina na Nyarugabo Moïse.
Nyuma y’iki gitego AS Kigali yakomeje gusatira kugira ngo irebe ko yabona icy’umutekano ariko Sunrise FC ikomeza gukina imipira miremire yaherezwaga Samson Babuwa wabona ko bagenzi be bizeye ko aza kubona igitego.
Iminota 25 yose yashize nta kipe irabasha kurema ubundi buryo bwavamo igitego, usibye Sunrise FC yakorerwagaho amakosa menshi ariko Nzabonimana Prosper wateraga imipira yayishyiraga hejuru cyane, bigatuma Bishira Latif n’Umunyezamu Ntwari Fiacre bayimutanga.
Umutoza wa Sunrise FC, Ntamugabumwe Evariste, yahinduye uburyo Samson Babuwa aca ku ruhande agurana umwanya na Yafes Mubiru, aba ariwe ujya gusatira.
AS Kigali yakomeje gukora amakosa yo gutakaza imipira mu buryo budasobanutse mu mpera z’igice cya mbere.
Aya makosa yongeye gukorwa mu kibuga hagati, Rucogoza Djihad yambura umupira Dusingizimana Gilbert ahita ahereza umupira Samson Babuwa wateye ishoti Umunyezamu Ntwari Fiacre ananirwa kuwukoraho ku munota wa 44, amakipe ajya mu kiruhuko anganya 1-1.
Nyuma yo kubona igitego cyo kunganya na Sunrise FC yasubiye inyuma yose itangira igice cya kabiri yugarira cyane.
Iyi kipe yakiniraga inyuma ku munota wa 61 w’umukino Hussein Tshabalala wari wahize igitego ku buryo bukomeye, yaherejwe umupira na Rukundo Denis wari mwiza muri uyu mukino, awukozaho umutwe, uruhukira mu rushundura.
Abakinnyi ba Sunrise FC bari bamaze kunanirwa kubera gusatirwa cyane, umutoza Ntamugabumwe akora impinduka zari ngombwa akuramo Samson Babuwa wasimbuwe na Wangi Pius.
Iyi kipe yahise iva inyuma itangira gusatira, iza no kubona uburyo yabyaje umusaruro ku mupira warenguwe na Uwambazimana Léon usanga Nyamurangwa Moses wari uhagaze neza atsinda igitego cya kabiri.
Sunrise FC yabonye inota rimwe nyuma yo guhagarika Umutoza wayo Seninga Innocent. Kuri ubu ifitwe na Ntamugabumwe Evariste usanzwe yongerera abakinnyi imbaraga.
Nyuma yo kunganya uyu mukino, AS Kigali yafashe umwanya wa mbere n’amanota 37, inganya na APR FC irusha umubare w’ibitego izigamye. Sunrise FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 24, inganya na Musanze FC iri ku mwanya wa 10.
Indi mikino iteganyijwe
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gashyantare
-* Bugesera FC vs Rutsiro FC
Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare
-* Gorilla FC vs Espoir FC
-* Mukura VS vs Rwamagana City
-* Gasogi United vs Rayon Sports
-* Kiyovu Sports vs Marine FC
Ku Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare
-* APR FC vs Etincelles FC
-* Police FC vs Musanze FC










Ibitekerezo 0